Ubwo kuwa 13 Kanama 2023 ku rubuga rwa YouTube hagaragaraga amashusho y’umusore witwa Ndagijimana Emmanuel uzwi nka Peter avuga ko yakorewe iyicarubozo muri gereza ya Rubavu, yasobanuye ko SP Uwayezu Augustin wari umuyobozi wungirije yaketse ko Ndagijimana yaba afite amakuru ku itsinda ry’abo bafunganwe muri burigade ya polisi bagakekwaho umugambi wo gutoroka.
Ngo Uwayezu wari kumwe n’abandi bagororwa barimo uwitwa Byinshi, bafashe Ndagijimana bamushyira muri Yorodani, batangira kumukubitisha urusinga rw’umuriro w’amashanyarazi, bafata intebe ya sheze bashyiramo umutwe n’amaboko kugira ngo atinyagambura, ati “barankubise, barankubita, barankubita…”
Ndagijimana yavuze ko bamukubise ikibuno kigasaduka ndetse kubera iryo yicarubozo yakorewe, igitsina cye ntikigihaguruka. Ubwo yageraga mu Bushinjacyaha, yatanze amakuru y’uko SP Gahungu umuyobozi w’igororero yamenye amakuru ariko akayahishira. Avuga ko nubwo Gahungu yari mu butumwa bw’akazi ibyo biba ariko ubwo yagarukaga yarabimenye aba uwa mbere mu kubihishira.
Mu rubanza ruheruka kubera mu rukiko rw’ibanze rwa Gisenyi mu karere ka Rubavu, SP Gahungu yavuze ko ibyo aregwa n’ubushinjacyaha birimo itekinika, avuga ko kuri uyu Ndagijimana, igihe avuga ko yakorewe iyicarubozo Atari ahari kuko yari yaragiye mu mahugurwa y’amezi 4 ya RCS. Akomeza avuga ko ibyo byabaye adahari Atari kubimenyekanisha kandi adahari.
SP Uwayezu wari umwungirije ahakana gukorera Ndagijimana iyicarubozo, ahubwo akavuga ko Ndagijimana yageze muri gereza ya Rubavu yararikorewe, agasobanura ko yarikorewe ari muri kasho ya polisi akurikiranweho ubujura.