Leta ya Sri Lanka yatangaje ibihe bidasanzwe nyuma y’uko igihugu cyibasiwe n’umuyaga mwinshi wa Cyclone Ditwah wateje imyuzure n’inkangu, maze uhitana abantu  basaga 330 .

 

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gucunga ibiza (Disaster Management Center) cyatangaje ku Cyumweru ko abaturage basaga 108,000 bamaze kwimurirwa mu nsisiro z’agateganyo, mu gihe abandi barenga 370 bagishakishwa kuko baburiwe irengero. Kugeza ubu, amazu arenga 20,000 yarasenyutse burundu, naho abantu barenga 196,000 bava mu byabo—ibi mu myaka myinshi ishize ikigihugu ntabwo cyari cyarigeze cyibasirwa nibibiza biri kururu rwego.

 

Uturere twa Kandy na Badulla nitwo byagaragayemo umubare munini w’abahitanywe n’ibi biza, kandi hari aho inzego z’ubutabazi zigifite ingorane zo kuhagera kubera imihanda yafunzwe n’inkangu.

 

Leta ya Sri Lanka yasabye umuryango mpuzamahanga gutanga ubufasha kugira ngo hafashwe abaturage bahuye n’ingaruka z’iki kiza. Cyclone Ditwah yageze ku nkombe z’iburasirazuba ku wa Gatanu, nyuma iza kwimuka iva ku kirwa ariko ingaruka zayo ziracyari nyinshi.

 

Imirimo yo gutabara irimo gukomwa mu nkokora n’ibura ry’umuriro, imihanda yacitse, ndetse n’inkangu zigenda zisenyuka zikomeza gufunga inzira zose.

 

 

Ubuhinde bwatangiye kohereza ubufasha bwihutirwa kuri Sri Lanka. Indege ya gisirikare ya IAF yahagejeje toni 10 z’ibikoresho by’ubutabazi, harimo ibikoresho by’ubuvuzi n’ibindi bikenerwa mu gihe cy’ibiza. Itsinda ry’abaganga naryo riri gukorera ku butaka mu rwego rwo gufasha inkomere no kuvura abarwayi.

 

Ubuhinde  yanohereje kajugujugu zivuye ku bwato bunini bw’intambara INS Vikrant, buri muri Colombo, kugira ngo zifashe mu gikorwa cyo gutabara no kugeza ubutabazi mu bice bigoranye kugerwamo.