Stade Amahoro iri mu zigezweho muri Afurika y’Iburasirazuba, yashyizwemo ibikoresho by’ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire “Video Assistant Referee- VAR”.
Iyi stade mpuzamahanga yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, imaze amezi atandatu itashywe ku mugaragaro ndetse yatangiye kwakira imikino muri Kanama 2024.
Amakuru ahari ni uko yamaze kugezwamo ibikoresho by’ikoranabuhanga rya VAR ndetse biteganyijwe ko isuzuma ryaryo rizakorwa muri Gashyantare.
Ubwo Stade Amahoro yavugururwaga, hari hagenwe ahazashyirwa iri koranabuhanga risigaye ryifashishwa mu misifurire y’imikino y’umupira w’amaguru.
Umwe mu bayobozi bashinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda waganiriye na IGIHE, yemeje ko hari ibimaze gukorwa ariko yirinda gushimangira igihe byose bizaba byarangiye ku mpamvu y’uko hari imbogamizi zabaho mu gusuzuma imikorere y’iri koranabuhanga.
Ni cyo gisubizo yatanze kandi kuri camera yo ku migozi ‘Spider Camera’ na yo izashyirwa muri Stade Amahoro, IGIHE yamenye ko izagera i Kigali biterenze ku mpera z’uku kwezi, tariki ya 31 Mutarama 2025.
Ati “[Ibijyanye na VAR] igihe bizakorerwa ntabwo nakikubwira aka kanya, bizashyirwamo ariko biracyakorwaho. Ntabwo wabwira umuntu ngo ikintu cyagezemo atakibona gikora, ni yo mpamvu ari byiza gutangaza ikintu ushobora kwereka umuntu ko gikora.”
Yongeyeho ati “Na yo [Spider Camera] ni gahunda ihari yo kuzayishyiramo. Hari ukuyigira no kuyigira ikora. Hari igihe umuntu abyumva gutyo, akumva ko umukino utaha azareba azabona bikora neza.”