Ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro yibumbiye mukiswe Wazalendo ryazindutse rigaba igitero mu nkengero za Centre ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo muri Rpubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ni igitero cyagabwe mu masaha ya saa moya z’ igitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 05/08/2025, mu gace ka Irumba gaherereye mu ntera ngufi cyane uvuye muri Centre ya Minembwe ugana mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwayo.
Ubwo Twirwaneho na M23 bamenyaga ko Wazalendo yateye bahise batabara ikitaraganya maze baha isomo Wazalendo babakubita inshuro barabatatanya babasubiza inyuma.
Uwaduhaye ubuhamya yagize ati: “Twirwaneho na M23 bihaye isomo rikomeye Wazalendo yari yagabye igitero ku Irumba. Ubungubu bose bahunze bageze mu bice by’Epfo bigana i Lulenge.”
Hari kandi n’ andi makuru avuga ko na none hari abandi barwanyi ba Wazalendo barimo kwisuganyiriza muri Rugezi, basa nk’abashaka kugaba ibitero nubwo bataratangira kurasa.
Umwemu batuye muri ibi bice yatangarije MCN amakuru agira ati: “Muri Rugezi turimo kubona abarwanyi ba Mai Mai barimo kwisuganya, ariko ntabwo baratangira kurasa. Turaguma tubaneke.”
Nubwo centre ya Minembwe irimo ituze n’amahoro kuva Twirwaneho yayigarurira mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025, ariko inkengero zayo ziracyagaragaramo abarwanyi ba Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi iza Congo n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa FDLR na Wazalendo.
Rimwe na rimwe iyi mitwe yitwaje intwaro isanzwe ikorana byahafi n’Ingabo z’u Burundi n’iza RDC, igahungabanya umutekano wa baturage, ndetse kandi ikabakumira gukora ibikorwa bibateza imbere, nko guhinga no kuragira Inka zabo bumwe bakazisahura n’ibindi.