Abantu byibuze icumi baguye mu gitero cy’indege itagira umupilote, kuwa Gatandatu, ku isoko riherereye mu gace ka Malha muri Darfur y’Amajyaruguru nk’uko byatangajwe n’abashinzwe ubutabazi baho.

 

Malha, iherereye nko mu birometero 210 mu majyaruguru y’umurwa mukuru wa leta, El Fasher, hafi y’umupaka na Libya, kuva muri Werurwe, iyobowe n’inyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF).

 

Uyu mutwe wigaruriye ako gace nyuma y’uko Ingabo za Sudani n’abafatanyabikorwa bazo bahunze berekeza mu majyaruguru ya Sudani.

 

Uyu mujyi ni ihuriro ry’ingenzi rya Darfur, kubera aho uherereye mu masangano y’umuhanda werekeza i Al-Debba mu majyaruguru n’uwerekeza Hamrat al-Sheikh mu burasirazuba.

 

Igisirikare cyo mu kirere cya Sudani cyabanje kugaba ibitero bya bombe muri kariya gace kugira ngo byibasira amakamyo aturuka muri Libya yabaga agemuriye ibikoresho RSF biva mu burasirazuba bwa Libya.

 

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Inama ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Darfur y’Amajyaruguru ryagize riti: “Nibura abantu 10 bahitanywe n’igitero cy’indege umupilote cyibasiye umujyi wa Malha muri Leta ya Darfur y’Amajyaruguru.”

 

Iyi nama ntiyagaragaje uri inyuma y’icyo gitero.

 

Iri tangazo ryamaganye igitero cyagabwe ku isoko rya Al-Hara, rivuga ko igitero cyateje inkongi mu maduka menshi kandi cyangiza ibintu byinshi.

 

Basobanuye ko kwibasira isoko ryuzuyemo abantu benshi ari “icyaha kibi” ndetse no kwiyongera ko kwibasira abasivili, bahamagarira imiryango itabara imbabare n’ubaganga gutanga ubutabazi bwihuse ku bakomeretse.

 

Kuva RSF yigarurira Malha, RSF yagiye ishinjwa kwica abayobozi benshi b’imiryango ya Meydob, abakozi ba Leta, abanyamadini, n’abakorerabushake baho, ariko yo irabihakana.