Kuri iki Cyumweru, itariki ya 26 Ukuboza, Ingabo z’Umutwe wa Rapid Support Forces uyoborwa na Gen. Hemedti zatangaje ko babanje kwigarurira icyicaro gikuru cy’ingabo muri El Fasher, mu majyaruguru ya Darfur, hanyuma bafata n’umujyi.

 

El Fasher yafatwaga nk’indiri ya nyuma y’Ingabo za Leta ya Sudani mu karere, yari imaze amezi icumi igoswe n’Ingabo za RSF.

 

Igisirikare cya Sudani ntacyo cyabitangajeho, ariko umuvugizi wa komite ya rubanda yo kwirwanaho, umutwe washyizweho mu rwego rwo gushyigikira Ingabo za Sudani ziyobowe na Gen. al-Burhan, yateye utwatsi ibyatangajwe na RSF.

 

Ati: “Gufata icyicaro cy’ingabo ntabwo bivuze kugenzura El-Fasher,” yongeraho ko urugamba rwakomeje.

 

Ibyatangajwe na RSF biramutse byemejwe, bivugwa ko byaba ari igihombo gikomeye ku Ngabo za Sudani zaba zitakaje umurwa mukuru wa Darfur y’Amajyaruguru.