Muri Sudani y’Epfo, imirwano yongeye kubura mu bice bitandukanye by’igihugu, hagati y’ingabo za Leta ziyobowe na Perezida Salva Kiir n’abarwanyi batavuga rumwe na Leta bashyigikiye Riek Machar, uwo akaba ari na we Visi-Perezida w’iki gihugu.
Abo bombi bamaze igihe bakorana kuko basinye amasezerano y’amahoro yo mu 2018, amasezerano yashyize iherezo ku ntambara yari imaze imyaka itanu ibahanganishije, kuko yari yaratangiye mu 2013.
Gusa, ubwiyongere bw’ibibazo by’umutekano mucye, uturuka ku mirwano yongeye kujya ihanganisha izo ngabo guhera mu byumweru bicyeya bishize, bwatangiye gutera abaturage ubwoba, by’umwihariko imirwano iheruka yabereye ahitwa i Nasir mu Majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu, yatumye abaturage bava mu byabo barahunga nk’uko byatangajwe na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI.
Muri uko kongera kubura kw’imirwano, buri ruhande ngo rushinja urundi kuba ari nyirabayazana w’ikibazo. Umuvugizi w’igisirikare cya Sudani y’Epfo, kiyobowe na Perezida Salva Kiir, ashinja ingabo zo ku ruhande rutavuga rumwe na Leta, kuba ari zo ziteza intambara binyuze mu guha intwaro urubyiruko, no kurushishikariza guteza umutekano mucye.
Nubwo uwo muvugizi w’ingabo za Leta ya Sudani y’Epfo avuga ibyo, Komiseri w’ako gace ka Nasir kabereyemo imirwano, akaba anabarizwa mu ishyaka rya Riek Machar, we ashinja ingabo za Leta ya Sudani kuba ari zo zagabye igitero ku baturage b’abasivili mu isoko ry’aho i Nasir, bigateza imirwano ikomeye.
Nubwo iyo mirwano y’i Nasir itahanganishije ku buryo bweruye ingabo za Leta ya n’izo zo ku ruhande rutavuga rumwe na Leta, ahubwo ikaba yari imirwano yarimo urwo rubyiruko rwitaje intwaro bivugwa ruhabwa n’uruhande rutavuga rumwe na Leta, yabaye imirwano ikomeye, ku buryo itangazamakuru ry’aho muri Sudani y’Epfo ngo riyibona nk’intangiriro y’indi ntambara hagati hagati y’abo bagabo babiri.
Ingabo z’impande zombi ngo ntizahwemye kugabanaho ibitero mu bice bitandukanye, guhera muri Mutarama 2025.
Iyo mirwano yabereye i Nasir, ngo yibutsa ko gahunda yo gushyira mu bikorwa imwe mu ngingo zari zikubiye mu masezerano y’amahoro yo mu 2018, yateganyaga ko haremwa igisirikare gihurijwemo izo ngabo zose, zibarirwa mu 80.000.