banner

Sudani y’Epfo: UPDF iravugwaho kurasa inyeshyamba ikoresheje intwaro z’ubumara

Igisirikare cya Uganda (UPDF), cyateye utwatsi amakuru ashinja ingabo zacyo ziri muri Sudani y’Epfo gukoresha intwaro z’ubumara.

Amakuru yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga kuva ku wa Kane w’iki cyumweru, yavugaga ko ingabo za Uganda zirwanira mu kirere zasutse “ibisasu by’ubumara ku birindiro by’inyeshyamba za White Army, muri Leta za Upper Nile na Jonglei” ziherereye mu majyaruguru ya Sudani y’Epfo.

Inyeshyamba za White Army zishyigikiye Visi-Perezida wa Sudani y’Epfo, Riek Machar, zimaze iminsi zirwanira n’ingabo za Leta mu bice byo mu majyaruguru ya kiriya gihugu; ibyatumye Uganda yoherezayo ingabo zo guha Leta umusada.

Uganda biciye mu muvugizi w’agateganyo w’ingabo zayo, yatangaje ko ibivugwa ko ingabo zayo zakoresheje intwaro z’ubumara atari ukuri.

Maj. Chris Magezi yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Ibyo birego si byo kubera ko UPDF usibye no kuba idatunze intwaro z’uburozi, ntinafite système zagenewe kuzikoresha.”

Inkuru Wasoma:  Abarusiya 6 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bw’ubukerarugendo mu Nyanja Itukura

Ingabo za Uganda kandi zanahakanye kugaba ibitero ku baturage b’abasivile cyangwa imitungo yabo nk’uko amakuru abivuga, zivuga ko zirimo kwitwararika cyane mu kwirinda ko ibyo byabaho.

Maj. Magezi yavuze ko ibitero by’ingabo za Uganda biri kwibasira ahari ibirindiro bya gisirikare gusa.

Yavuze ko ibiri gushinjwa ingabo za Uganda ari “icengezamatwara ryifashisha ubwenge bw’ubukorano rigamije kurwanya kuba UPDF iri muri Sudani y’Epfo riri gukorwa na Dr. Riek Machar n’abambari be.”

Uganda yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda guha agaciro ibivugwa ku ngabo zayo; ishimangira ko kuba iri muri Sudani y’Epfo ari uko yabanje kubihererwa uruhushya na Guverinoma y’iki gihugu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!