Suede yemeje ko imibonano mpuzabitsina ari siporo itangaza amarushanwa yayo agiye kuba uko azakorwa

Igihugu cya Suede cyemeje ku mugaragaro ko imibonano mpuzabitsina ari siporo ndetse gitangaza ko amarushanwa yo gukora iyi siporo azaba mu cyumweru gitaha. Abazitabira aya marushanwa bazakora uduce dutandatu twayo twise ‘sex sessions’ tuzajya tumara amasaha atandatu buri munsi. Abatsinze amarushanwa yo gukora imibonano mpuzabitsina bazatoranwa n’akanama nkemurampaka kandi na rubanda bazagira uruhare mu gutanga amanota.

Ikinyamakuru livemint.com dukesha iyi nkuru cyatangaje ko aya marushanwa yiswe ‘european sex championship’ tariki 8 Kamena 2023 akazamara ibyumweru bitandatu aho abayitabiriye bazaba bari gukora ibikorwa bitandukanye bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, bizajya bimara hagati y’iminota 45 n’isaha imwe ku munsi hagendewe kugihe umukino uramara.

Amakuru avuga ko rubanda na bo bazagira uruhare mu gufata imyanzuro muri aya marushanwa y’imibonano mpuzabitsina bakazanakurikira ibikorwa byinshi bitandukanye bizayaberamo. Imyanzuro ya nyuma ku batsinze amarushanwa izatangazwa nyuma yo kureba ingingo nyinshi zitandukanye ku bakinnye mu mikino, harimo gusuzuma ibyiyumviro biri hagati ya babiri bakinannye (Chemistry between couple), ubumenyi ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, igihe bamara bakora imibonano mpuzabistina n’ibindi.

Inkuru Wasoma:  Uko perezida w'ubufaransa Macron yaciye mu rihumye abigaragambya bamagana uruzinduko rwe akinjira muri Congo basinziriye.

Hazagenderwa kandi no ku bumenyi bwa ‘Kamasutra’(ubumenyi bwimbitse ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina) ndetse mu gutanga amanota abazagaragaza ubumenyi bafite kuri ‘Kamasutra’ bazaba bafite amahirwe yo gutsinda. Kuva iri tangazo ryatangwa imbaga nyamwinshi y’abakoresha imbuga nkoranyambaga bafite amatsiko menshi cyane y’uburyo ayo marushanwa azagenda bigaragara ko bakeneye kubisobanukirwa.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved