Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri, cyaramutse kirasa mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Masisi gikoresheje indege na drones z’intambara.

 

Amakuru ya biriya bitero byagabwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu hakoreshejwe indege zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 na drones za CH-4, yemejwe n’umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka.

 

Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), iratanga impuruza ku banyagihugu n’abanyamahanga ko guhera saa moya z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri, ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bw’abaterabwoba ba Kinshasa ryarashe mu buryo bukomeye uduce dutuwe cyane twa Bibwe, Nyenge, Chytso, Hembe no mu nkengero zatwo.”

 

Yunzemo ko biriya bitero bya Sukhoi-25 na drones za CH-4 “byateye imfu ku baturage benshi no kuvanwa mu byabo ku mbaraga kw’abaturage benshi”; n’ubwo atigeze atangaza umubare nyawo w’abishwe.

 

Ibitero byo kuri uyu wa Gatanu by’ingabo za Leta muri Masisi birakurikira imirwano imaze iminsi izisakiranya na M23 mu bice bitandukanye by’iriya Teritwari, aho inyeshyamba zigaruriye imidugudu myinshi.