Kuva mu mpera za Mutarama, ubutaka bungana na kilometero kare 75,72, ni ukuvuga ko burutwa na Kigali inshuro hafi 10 bwavugishije Isi yose. Ni umujyi ufatwa nk’Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, Goma, urimo umupaka uri mu igendwa cyane muri Afurika.

 

Intambara y’iminsi ibiri yarangiye tariki 27 Mutarama, ubwo Umutwe wa M23 wafataga Umujyi wa Goma uwambuye Ingabo za Leta ya Congo, FARDC, n’abo bari bafatanyije barimo Ingabo za SADC, FDLR, Wazalendo ndetse n’abacanshuro.

 

Muri iyo mirwano, Ikibuga cy’Indege cya Goma nticyari kikiri nyabagendwa, umuvu w’amaraso wari hose mu nkengero zacyo. Abasirikare benshi ba FARDC barahaguye n’ingabo za SADC.

 

Iyo ugeze kuri iki kibuga, usanganirwa n’ibikoresho bya gisirikare bya FARDC byatwitswe muri iyo ntambara. Kuva ku mbunda, indege, imyenda n’ibindi, iki kibuga cyabaye amatongo.

 

Ibyiyongera kuri ibyo, inkengero z’aho indege zagwaga, habaye ibihugu byuzuyemo grenade n’ibindi biturika. Si ibyo gusa, hari n’amakuru avuga ko harimo n’umurambo w’umusirikare bivugwa ko ari uwa SADC, nubwo izo ngabo zavuze ko atari uwazo.

 

Ubwo M23 yarwanaga na FARDC, izi ngabo za Congo zarahindukiye zitangira kurasa mu Rwanda, ibisasu byazo nubwo byakumiriwe n’ubwirinzi bwa RDF, byahitanye abaturage 16 mu gihe abandi barenga 60 bakomeretse. Ibifaru FARDC yakoreshaga irasa mu Rwanda n’ubu biracyahari.

 

Amaherezo y’Ikibuga cy’Indege cya Goma azaba ayahe?

Kuva M23 yafata Goma, yokejwe igitutu isabwa kugira ngo ifungure iki kibuga. Gusa yo ivuga ko bisaba ko cyongera gutunganywa bundi bushya kuko ibintu byose byangiritse.

 

Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka ati “Twagiranye inama na SADC, ndakeka warakurikiye iby’ibiganiro mbere y’uko Ingabo za SADC ziva mu mujyi wa Goma.”

 

“Twavuze ko tuzakorana na SADC mu gusana iki kibuga cy’indege. Rero nibyo turi gukoraho kugira ngo gisanwe. Nk’uko ubibona hari akazi kenshi ko gukora, tugomba gutangirira ku busa, nta kintu dufite muri iki kibuga cy’indege twavuga ko tuzatangiriraho.”

 

Kanyuka yavuze ko nta tariki ntarengwa yashyizweho y’igihe imirimo igomba kuba yatangiriye, gusa ko hari itsinda ribishinzwe riri gukora kuri ako kazi.

Ati “Dutegereje ko impuguke zitubwira, hari itsinda riri kubikoraho.”

 

Usibye indege za gisirikare, hari n’izindi ndege za gisivile zapfiriye kuri iki kibuga zirimo inini zatwaraga imizigo n’ibindi.

 

Habarurwa imbunda ebyiri ku muturage

 

Goma ni umujyi utuwe n’abaturage barenga miliyoni ebyiri, ariko kubera imirwano n’imvururu zimaze igihe muri uyu mujyi, benshi batunze imbunda.

Byahumiye ku mirari ubwo ingabo za FARDC zahungaga zigata intwaro aho zibonye hose, abaturage bakazifata.

 

M23 isobanura ko nibura buri muturage abarirwa ko atunze imbunda ebyiri. Ikiri gukorwa, ni imikwabu igamije kuvana izo mbunda mu baturage kugira ngo umutekano udahungabana.

 

Kanyuka ati “Hari gahunda dufite iri gushyirwa mu bikorwa muri iki gihe ijyanye no kwambura intwaro abasivile. Nk’uko mubizi, Tshisekedi yasize imbunda nyinshi muri uyu Mujyi wa Goma, nibura imbunda ebyiri kuri buri muturage wo muri uyu mujyi. Rero hari imbunda nyinshi hirya no hino.”

 

Banki ziracyari ikibazo

Kimwe mu bibazo by’ingutu abatuye Goma bafite ni amabanki. Kuva M23 yafata uyu mujyi, leta ya Kinshasa yahise iyafunga. Nta banki n’imwe ikora.

Abo twaganiriye batubwiye ko nk’abakozi iyo bahembwe, amafaranga ashyirwa kuri konti zabo, bakayabikuza bakoresheje telefoni kuko uburyo bw’ikoranabuhanga bwo bukora.

 

Abatabishoboye, baba bashobora kwambuka bakajya kubikuza mu Rwanda.

Nyuma y’amezi ane, Umujyi wa Goma uri mu maboko ya M23, ubuzima butandukanye na mbere. Ni umujyi utuje, utarangwamo umwanda, urimo urujya n’uruza mu bice byose.

 

Ibyo bituma abakora ubucuruzi, akazi bagakomeza nta nkomyi ku buryo uyu munsi umuntu agera muri Quartier Birere n’ahandi, agasanga ibintu ni nta makemwa.

 

Kanyuka ati “Tshisekedi yafunze banki zose, ntizikora, afatira amafaranga yose y’abaturage bo muri Kivu ya Ruguru na Kivu y’Amajyepfo. Ayo mafaranga ni ay’abaturage, ntabwo ari aya M23 cyangwa se AFC ariko Tshisekedi yakoze ibyaha byibasira ikiremwamuntu afatira ayo mafaranga.”

 

“Gusa turi kubikoraho kugira ngo banki zigaruke, twatangije CADECO kugira ngo abaturage babashe kubona amafaranga, ubukungu bugende neza.”

Kanyuka asobanura ko nta banki n’imwe yigeze isahurwa kuva M23 yagera muri uyu mujyi. Ngo amafaranga y’abaturage acunzwe neza nta nkomyi.

 

Mu bindi bigaragara ku kibuga cya Goma, ni ibirindiro by’Ingabo za SADC. Hari imodoka zipakira ibikoresho n’igihe twari duhari, zari zitonze umurongo zitegereje guhabwa uruhushya rwo guhaguruka. Amakuru avuga ko nibura zitaha gatatu mu cyumweru.

Mu byo ingabo za SADC zitemerewe kuvana muri RDC, harimo ibikoresho bya FARDC n’amabuye y’agaciro.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.