Abarwanyi bagize ihuriro ry’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Syria, bamaze kwigarurira ibice byinshi by’umujyi wa kabiri mu bunini muri icyo gihugu wa Aleppo.
Igitero cyagabwe mu gitondo cya tariki 30 Ugushyingo 2024 kiba nk’intambara yongeye kubura muri ako gace kuva mu 2016 ubwo Leta ya Syria yisubizaga uwo mujyi.
Amashusho yakwirakwijwe agaragaza izo nyeshyamba zigaruririye ibice byinshi bya Aleppo mu gihe ingabo za Leta zo zahungaga, aho bivugwa ko zagiye kwisuganya ngo zigaruke guhangana n’izo nyeshyamba.
CNN yanditse ko izo nyeshyamba kuri ubu zamaze gufata n’ikibuga cy’indege kinini muri Aleppo.
Igice kimwe cy’umujyi kitari mu maboko y’izo nyeshyamba ni agace k’iburasirazuba bw’umujyi kakiri mu maboko y’ingabo za Leta zifatanyije n’abarwanyi bakomoka muri Iran.
Izi nyeshyamba zategetse abaturage kuguma mu ngo zabo mu gihe cy’amasaha 24 mu rwego rwo kubasha kubarinda no gucunga ibyabo ngo hatagira ikibyangiza.
U Burusiya busanzwe ari inshuti ya Syria bwifatanyije n’icyo gihugu mu kugaba ibitero by’indege, aho habarwa ingabo z’icyo gihugu zimaze kugaba ibitero 10 kuri izo nyeshyamba kuva ku wa gatatu w’iki cyumweru ubwo iryo huriro ry’inyeshyamba ryatangazwaga.
Ibyo bitero byagabwe mu Mujyi wa Aleppo no mu wundi byegeranye wa Idlib ariko ntibyabashije gutsinsura izo nyeshyamba cyangwa ngo bihindure ikintu kinini ku rugamba.
Abo barwanyi b’inyeshyamba bafashe Aleppo bari mu bagize ihuriro ryiyise ‘Military Operations Command’ ryitangaje ku mugaragaro ku wa gatatu w’iki cyumweru.
Syria yinjiye mu ntambara mu 2011 ubwo inyeshyamba zidashyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Bashar Al Assad umaze imyaka 24 ayobora iki gihugu zatangiraga kugaba ibitero ku ngabo ze.