Umudepite uyoboye Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumw za Amerika, Michael McCaul, yatangaje ko Taiwan igiye guhabwa intwaro zikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’Abanyamerika zigezweho ugereranyije n’iza Ukraine.
McCaul yatangaje ko izi ntwaro zigiye kuza kuri iki kirwa, mu gihe u Bushinwa bwo bwihanangirije Abanyamerika ko ingaruka zizava muri uku gutanga intwaro Amerika izazirengera.
Nk’uko McCaul abigarukaho, Taiwan yabanje kwinubira gutinda k’ubu bufasha bw’Igisirikare cyayemereye intwaro ubwo bari mu nama na Perezida w’iki gihugu Lai Ching-te umaze igihe gito agiye ku butegetsi.
Umunyamategeko McCaul yongeyeho ati “Nashyizeho igitutu gihoraho ku bashoramari ndetse n’ubuyobozi kugira ngo izo ntwaro zisohoke vuba bishoboka, Amerika ifite ibibazo bijyanye no gutegura igisirikare, hari zimwe mu ntwaro zemerewe Taiwan mu 2020 ziratinda.”
McCaul yongeye kuvuga ko ikigambiriwe atari intambara hagati y’u Bushinwa na Taiwan, kuko bitandukanye n’imirwano iri hagati ya Ukraine n’u Burusiya ikorerwa ku butaka.
Yamaganiye kure kandi umugambi w’u Bushinwa wo kohereza ubwato n’indege by’intambara bikagota iki kirwa, benshi bagakeka ko ari imyitozo y’uburyo u Bushinwa buzabigenza igihe bwaramuka bufashe icyemezo cyo kwigarurira Taiwan.