Perezida Félix Tshisekedi n’abagize guverinoma ye bamaze igihe kinini bakora ingendo mu bihugu byo ku migabane yose bashaka amaboko yabafasha kurwanya umutwe wa M23, by’umwihariko muri Tchad yasabyeyo abasirikare ariko ukwezi kugiye gushira nta gisubizo yari yahabwa.
Intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC hagati y’ingabo za FARDC na M23 yubuye mu mu mpera za 2021, Perezida Félix Tshisekedi ahitamo gukoresha ingufu za gisirikare mu kurangiza ikibazo.
Uyu mukuru w’igihugu yirukanye ingabo za Afurika y’Iburasirazuba kuko zitarwanaga agatumiza iza SADC zamufashije ku rugamba, zifatanya n’iz’Abarundi, Wazalendo n’abacanshuro b’Abanyaburayi ariko M23 ikomeza kubatsinda bose inigarurira ibice byinshi bya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC baherutse gufata umwanzuro ugaragaza ko intambara ikwiye guhagarara hagakurikizwa inzira y’ibiganiro bitaziguye hagati y’impande zishyamiranye bigomba no guhuza RDC na M23 kuko ari byo byageza ku mahoro mu karere.
Gusa Perezida Félix Tshisekedi yarahiriye kenshi ko atazaganira na M23, akomeza inzira yo gukemura ikibazo binyuze mu ntambara.
Nubwo hari ibikoresho by’intambara byinshi byafatiwe ku kibuga cy’indege cya Goma mu mpera za Mutarama 2025, bituma Tshisekedi asigarana amahitamo abarirwa ku ntoki, arimo no gushaka ibihugu bakorana ngo bimufashe kwikiza umutwe wa M23.
Ku wa 18 Gashyantare 2025, Minisitiri ushinzwe ukwihuza kw’ibihugu by’Akarere, Didier Mazenga Mukanzu yerekeje i N’Djamena muri Tchad, kuko ari we usobanukiwe neza iki gihugu wakurikiranye ibyacyo mu gihe hariho ubuyobozi bw’inzibacyuho, biturutse ku kuba Pererezida wa RDC ari we wari umuhuza washyizweho n’ibihugu bya Afurika yo hagati (ECCAS).
Kuri iyi nshuro ntiyari agiye gusura Perezida Mahamat Idriss Déby Itno gusa ahubwo yari ajyanywe no kumutakambira ngo amuhe ubufasha bw’abasirikare bafasha guhangana na M23.
Jeune Afrique yatangaje ko abayobozi ba Tchad bavuze ko bakiri gusuzuma icyo gitekerezo cya RDC ariko byerekeza ku kutazatanga umusaruro.
Abaganiriye n’iki gitangazamakuru bahamije ko Tchad itazapfa kwinjira mu masezerano y’imikoranire mu bya gisirikare na RDC.
Izi mpungenge ku mikoranire idashoboka ziyongera ku cyizere gike cy’ahazaza h’inzego z’umutekano za RDC, bigaragara ko zamaze gucika intege no gutsindwa urugamba.
Mu mpera za Gashyantare 2025 abasirikare n’abapolisi ba RDC barenga 3000 barwanaga mu Burasirazuba bwa RDC bahisemo kwiyunga na M23 bashinja Leta yabo kubatererana ku rugamba.
Ni mu gihe i Goma no mu bindi bice birimo ibigo bya Monusco harimo ingabo z’ibihugu by’amahanga zahunze imirwano kuva muri Mutarama 2025.