Nyuma y’uko Televiziyo ya RTBF yo mu Bubiligi itangaje amakuru avuga ko Tshisekedi uyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaje mu Rwanda kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuvugizi wa Tshisekedi, Tina Salama, yahakanye aya makuru y’iki gitangazamakuru, avuga ko Umukuru w’Igihugu cyabo yagiye mu mahanga muri gahunda yihutirwa.
Kuri ubu iyi Televiziyo yatangiye gushyirwa ku gitutu nyuma yo gutangaza ko Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo, yaje mu Rwanda mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu wa 7 Mata 2024, ni nyuma y’uko i Kigali hari hateraniye abakuru b’ibihugu bitandukanye, baje kwifatanya n’Abanyarwanda muri iki gikorwa.
Iki gitangazamakuru cyatangaje ko Tshisekedi na we yari yaje i Kigali ngo bigirwa ibanga, mu gihe hari andi makuru yavugaga ko yagiye mu Bufaransa nyuma yo guhura mu ijoro rya tariki ya 6 Mata n’abahagarariye abaturage bo mu bwoko bwa Téké na Kwango bahanganye kuva mu 2022.
Uyu muvuvugizi wa Tshisekedi, Tina Salama, yahakanye aya makuru agira ati “Perezida Félix Tshisekedi ntabwo yagiye i Kigali kwitabira igikorwa cyo kwibuka jenoside nk’uko byatangajwe na RTBF. Ahubwo yagiye mu mahanga muri gahunda z’igihugu zihutirwa.”
Nyuma y’igitutu cy’abakoresha imbuga nkoranyambaga, iki gitangazamakuru cyatangaje ko bitandukanye n’ibyo cyari cyatangaje, Tshisekedi ataje i Kigali mu gikorwa cyo kwibuka. Kiti “Ntabwo Perezida wa RDC yagiye i Kigali mu gitondo cy’uyu munsi nk’uko byari byatangajwe mu makuru yacu y’umunsi saa saba z’amanywa. RTBF isabye imbabazi ku bw’iri kosa yakoze.”
Kuva aya makuru yajya hanze, bamwe mu banye-Congo bari babirakariyemo bitewe n’uko igihugu cyabo kitabanye neza n’u Rwanda muri iyi minsi.
Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo
Umuvugizi wa Tshisekedi, Tina Salama