Terefone yafashe amajwi yari itarajya ku isoko! Ibintu 4 bitangaje byagaragaye mu rubanza rwa Prince Kid

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Nzeri 2023, isaha ya saa tatu zuzuye Ishimwe Dieudonne Kagame uzwi nka Prince Kid yari ageze imbere y’inteko iburanisha, aho hari hagiye gusubukurwa urubanza rwe ngo humvwe amajwi yatanzwe n’Ubushinjacyaha nk’ikimenyecyo kindi kitari cyaravuzweho mu rukiko rwisumbuye ubwo Kid yatsindaga urubanza. Icyo gihe ubushinjacyaha bwavugaga ko urukiko rwirengagije ayo majwi nk’ikimenyetso bwari bwatanze.

Prince kid wari waherekejwe n’umugore we miss Iradukunda Elsa, ubushinjacyaha bwatangiye buvuga ko amajwi Atari ikimenyetso gishya, ahubwo igishya ari ikimenyetso cy’umuhanga kigaragaza ko ayo majwi ari umwimerere, kuri ibyo Prince kid yahise asaba urukiko ko rwamubariza Ubushinjacyaha ubwoko bw’ayo majwi n’ukuntu yafashwe.

Ikintu cya mbere mu bitangaje byagaragaye muri uru rubanza, kuri aya majwi ni uko aya majwi kugeza n’ubu Ubushinjacyaha bwasabwe na Prince Kid n’abamwunganira kuyazana yuzuye uko buvuga ko ari iminota 16, ariko urubanza rurinda rurangira Ubushinjacyaha butayagaragaje, aho Prince Kid agaheraho avuga ko ayo majwi yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Bagaragaje ko kandi ubundi itegeko rigena amajwi akwiye kwiyambazwa mu rukiko harimo ayavanwe kuri Email, SMS, WhatsApp cyangwa mu buryo bwo guhamagara, Prince kid n’abamwunganira bakavuga ko uwayafashe yabikoze mu buryo bunyuranyije n’amategeko bityo atagakwiye gushingirwaho, gusa Ubushinjacyaha bwo bukavuga ko aya majwi afatwa bwari bwatanze uburenganzira ibyo bigatuma aba ikimenyetso kitagateshejwe agaciro n’urukiko.

Ikintu cya kabiri gitangaje cyagaragaye muri uru rubanza, ni uko aya majwi ubwo yafatwaga, Ubushinjacyaha n’umukobwa watanze ikirego bagaragaza ko yafashwe na terefone ya iPhone 14 Pro Max, icyo gihe aya majwi afatwa ubu bwoko bwa terefone bukaba bwari butarajya ku isoko. Kid n’abamwunganira bagira bati “Bavuga ko amajwi yafashwe muri Mata 2022, nyamara itangazo rya Apple ryashyize ku isoko iyi terefone rigaragaza ko zasohotse muri Nzeri 2022, nonese yafashwe na terefone itarasohoka?”

Inkuru Wasoma:  Ndimbati yagizwe ambasaderi w'uruganda rwenga inzoga mpuzamahanga.

Ikintu cya gatatu gitangaje cyagaragaye muri uru rubanza nubwo abantu batacyitayeho cyane kubera ko bashobora kuba baribagiwe imiburanishirize y’uru rubanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge Prince Kid yaje gutsinda, ariko ni uko ubutumwa buvugwa bw’umukobwa abwira Prince Kid ngo mbese baryamana kandi bakorana bikavamo, butigeze busangwa muri terefone y’uregwa cyangwa se y’urega.

Aha umuntu basanze afite ubu butumwa mu rukiko rw’ubujurire bamuhaye kode ariko mu rukiko rubanza umucamanza yari yamuvuze mu izina ko ari miss Mutesi Jolly, byagaragaye ko ubwo butumwa bwiswe ko ari ubwa miss Muheto na Prince Kid ari we bwasanganwe (Miss Jolly).

Ikindi nta mashusho yigeze agaragaza Prince Kid ajya ku cyumba cy’umukobwa bivugwa ko yaba yarashyize ku nkeke agakomanga amusaba kwinjiramo. Mu gusoza urubanza, Prince Kid yasabye urukiko kuzamurenganura akabona ubutabera kubera ko hari ibimenyetso byinshi byamushinjura.

Nyuma yo kumva ubusobanuro bw’impande zombi, inteko iburanisha yanzuye ko umwanzuro w’urubanza uzasomwa kuwa 13 Ukwakira 2023.

Inkuru Wasoma:  Miss Muheto yasubije abamushinjije ubusinzi mu bukwe

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved