Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Thailand, Thaksin Shinawatra, yahunze igihugu ku wa 4 Nzeri 2025 mbere y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwemeza niba agomba gufungwa.
Thaksin, umuherwe w’imyaka 76, akomoka mu muryango ukomeye mu gisekuruza cy’ubwami bwa Thailand. Yabaye mu buhungiro mu myaka 15 nyuma yo gukurwa ku butegetsi mu 2006.
Mu 2023, Thaksin yasubiye muri Thailand kugira ngo arangize igifungo cy’imyaka umunani yari yarakatiwe n’urukiko nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kunyereza umutungo no gukoresha nabi ububasha yahabwaga n’amategeko.
Thaksin yaje kugabanyirizwa igihano kigera ku mwaka umwe, gusa nyuma y’amezi atandatu yahise arekurwa kugira ngo abe mu rugo rwe ariko acungishijwe ijisho.
Byamenyekanye ko Thaksin atigeze afungirwa muri gereza, ahubwo yabaga mu nyubako y’ibitaro bikuru bya Polisi muri Bangkok. Ibyo byababaje abaturage, bagaragaza ko atari akwiye guhabwa umwihariko.
Urukiko rwasabwe kwemeza ko Thaksin afungirwa muri gereza mu gihe kingana n’icyo yamaze muri iyi nyubako, ariko mu gihe rwari rwitezweho gutangaza umwanzuro ku wa 9 Nzeri, byamenyekanye ko yahunze.
Leta ya Thailand yatangaje ko Thaksin yasobanuye ko yagiye kwivuriza muri Singapore, ariko indege ye ihindura icyerekezo, ajya i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Thaksin we yatangaje ko azasubira muri Thailand kugira ngo azumve umwanzuro ku rubanza rwe.