The Ben yatangiye urugendo rwo kwitegura gukorana indirimbo na Kizz Daniel baherutse guhurira mu gitaramo cya ‘Giants of Africa’ cyabereye muri BK Arena ku wa 2 Kanama 2025.

 

 

Ibi The Ben mu kiganiro cyihariye twagiranye, ahamya ko ari mu biganiro byo gukorana indirimbo na Kizz Daniel.

Amakuru ahamya ko ubwo The Ben yataramiraga muri BK Arena, Kizz Daniel yari ari gukurikirana igitaramo cye aho yari ari mu rwambariro.

 

Nyuma yo kubona uko uyu muhanzi yitwaye byatumye nyuma y’igitaramo ajya kumushaka bararamukanya, ibiganiro byabo bitangira ubwo.

Mu minsi ishize, Kizz Daniel yatunguye The Ben aramwandikira ndetse mu biganiro bagiranye yongera kumwibutsa ko yakunze umuziki we, anamusaba ko abonye akanya yajya muri Nigeria bakaba bakorana indirimbo.

 

Icyakora bijyanye n’uko The Ben afite ibitaramo bitandukanye byo kuzenguruka i Burayi, ntabwo byahise bimukundira kwerekeza muri Nigeria, gusa bemeranyije ko nabisoza bazahita bahuza gahunda yo kuba basoza umushinga wabo.

The Ben na Kizz Daniel bahuriye mu gitaramo cyo gusoza iserukiramuco rya Giants of Africa cyabereye muri BK Arena ku wa 2 Kanama 2025.

Uko The Ben yitwaye mu gitaramo cya Giants of Africa byakoze ku mutima Kizz Daniel