banner

The Ben na Meddy batangiye gutakambirwa, hibazwa aho umuziki nyarwanda ugana batawurimo.

Ni hehe umuziki nyarwanda ugana? Ese ni iki ukeneye? Aho ntabwo twaba tukiri kwikirigita tugaseka ngo turi gukora umuziki mwiza, twafashe ibihugu bitandukanye mu karere nyamara no mu muziki wumvwa mu karere nta muhanzi cyangwa indirimbo nyarwanda izamo. Umuhanga niwe wavuze ngo imibare n’ibimenyetso ni ingenzi mu bintu byose ugiye gukora, ubasha gukora mu bushobozi bwawe mu gihe ubona ibitagenda neza nyamara hagakwiye gukubitwa agashyi ngo bikorwe.  Umu producer usimbura Element muri Country record yamenyekanye nubwo yagizwe ibanga.

Ibishingiye kuri iyi nkuru byose bigiye kugenwa n’ibikorwa byakozwe mu mwaka wose ndetse hakurweho urujijo ku gisobanuro cyo kwiyitirira umuziki mwiza no gukora umuziki mwiza, cyane ko ku myidagaduro ari igisebo mu muziki. Wavuga gute cyangwa se wasobanura gute uburyo nta muhanzi nyarwanda uri kurwego rwo kumvwa no kumenyekana mu karere, ku buryo ashobora gukora umuziki ukunzwe muri aka karere dore ko ariho bihera.

Ese iyo miryango yo izugururwa mu gihe n’ubundi abakabikoze bari gutaramwaho umunsi ku munsi? Ese imbaraga zo gukora umuziki zo azazibona mu gihe aho gushyigikirwa ahubwo bamaganwa, kandi aribo babashije kwerekana ibyo bashoboye. Ku rutonde rwasohowe na Top Charts Africa rutondeka abahanzi uburyo bumvishwe mu karere baherereyemo nta munyarwanda n’umwe wigeze uza kuri uru rutonde, ibintu byaherukaga mu myaka 10 ishize.

Biteye isoni cyane ndetse biranagayitse uburyo Rose Muhando aza kuri uru rutonde hakaburaho umunyarwanda, nanone ntibisobanutse uburyo Ilagosa wa Ilagosa aza kuri uru rutonde hakaburaho abiyita ba Kizigenza mu muziki nyarwanda. Miliyoni 10 mu muziki ntiziheruka!  Haherukaga miliyoni 10 ku ndirimbo ubwo The Ben yakoranaga indirimbo na Diamond Platnumz, haheruka kandi izo miliyoni zinarenga ubwo Meddy yasohoraga indirimbo nka “My Vow” na “Queen of Sheba”.

Usibye kuzuza izi miliyoni izi ndirimbo zabaga zavugishije Afurika, ndetse abantu benshi bazivuzeho ibintu bitandukanye ndetse bagaha icyubahiro aba bahanzi bakwiye ari nako babasaba gukomeza kuyobora Afurika. Icyubahiro bagombaga bari gukora ibi aba bahanzi baracyibuze kugeza ubwo umuziki nyarwanda, abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki nyarwanda babakeneye ndetse banatangiye kubibasaba mu buryo bweruye.

Usibye kuzuza Miliyoni mu gihe gito ni n’abahanzi baciye ndetse banakora uduhigo dutandukanye, ku buryo bigoye kuzadukuraho.  The Ben na Meddy ko bari bazwiho gukora ibintu byiza kandi vuba byagenze gute? The Ben na Meddy ni abahanzi bakunzwe ndetse bagwiza igikundiro cy’abantu, ku buryo mu bihe bitandukanye aba bahanzi nta kabuza bakoraga iyo bwabaga bagashimisha abakunzi babo ndetse cyane. Ubwo naganiraga n’umwe mu bakomeye ndetse banazwi mu myidagaduro, yabwiye inyaRwanda dukesha iyi nkuru ko aba bahanzi nabo ari abantu n’ubwo bavugwaho umunsi ku munsi, bagataramirwaho umunsi ku munsi nabo bababara.

Inkuru Wasoma:  Intambarara hagati ya BTN TV irega Ukwezi TV kuba baraganirije umugore wa Nyakwigendera Celestin Ntawuyirushamaboko wakoreraga BTN| "Ngo umugore ntanazi niba ari umugabo we wapfuye koko?"

Indirimbo zihariye umwaka, indirimbo zifite amashusho meza, abakobwa beza, amazu meza, ahantu heza ho gukorera n’ibindi byinshi byatumaga ubona ko aba bahanzi biyushye icyuya kugira ngo bashimishe abanyarwanda. Ibyo byose mu mboni ye abona ko bagakwiye guhabwa intebe y’ibyo bakoze, ariko abakagombye kuyibaha akaba aribo bakurura umwiryane mu muziki nyarwanda ubusanzwe ukeneye kwaguka mu buryo bunini.

Mu bitekerezo bye yumvikanishaga ko hagakwiye gufatanya, umuto akazamura umukuru ku buryo umuziki mwiza wumvikana hatabayeho amananiza ndetse nta kirogoya. Aha yatanze urugero ku muziki wo muri Nigeria, aho bafatanya kuva ku muto kandi umuziki ugakomeza ukaba ntamakemwa. Izina rye twifashishije ni Eric cyane ko atifuje ko twifashisha amazina ye, gusa yongeye kumvikanisha ko The Ben na Meddy banashobora kuba bacika intege bitewe n’ibyo abantu babavugaho umunsi ku munsi.

Ngaho Meddy ngo yakubiswe n’umugore kandi ngo rimwe na rimwe ari abanyamuziki babizana, ngaho The Ben n’ibya Pamella ntiwabyibagirwa gutaramirwaho umunsi ku munsi, ngo indirimbo ye na Diamond si nziza nyamara ariyo iyoboye muri Afurika. The Ben na Meddy bakwiye kumva ubusabe bw’abanyarwanda. Ibi byose mu mboni ze abibonamo nko gucishwa bugufi umuziki nywarwanda kandi aho bigeze ariwo wagakwiye guhabwa intebe, ndetse igahora isimburanywa n’uyicaraho kuko we avuga ko ubu yabuze uyicaraho n’umwe.

The Ben na Meddy baramutse bagarutse ndetse bagashyigikirwa bakomeza gutanga umuziki mwiza, ndetse ibendera bakomeje guharanira kuzamura rigakomeza rikarabagirana-Imboni za Eric. Amateka ya The Ben na Meddy: The Ben na Meddy ni abahanzi bamenyanye kera mu itsinda ryitwaga ‘Justified’, mu kinyarwanda ugenecyereje ni itsinda ry’abarenganuwe. Aba barenganuwe baje kuvamo ibyamamare bikomeye birimo aba bombi, wongeyeho n’abatunganya umuziki bazwi Lick Lick na Nicholas.

Abahanzi The Ben na Meddy ni bamwe mu baza ku isonga ry’umuziki wo mu njyana ya RnB mu Rwanda, by’umwihariko bakaba aba mbere mu bagira umubare munini w’abafana bakorwa ku mutima n’amagambo batondekanya mu ndirimbo zabo.  Meddy na The Ben ni bamwe mu bahanzi batazava mu mitwe y’abanyarwanda Bakiba mu Rwanda wasangaga basa n’abahanganye haba mu ndirimbo bakoraga icyo gihe, gutumirwa mu bitaramo no guhangana hagati y’abafana babo aho wasangaga buri wese agaragaza ko umuhanzi afana, The Ben cyangwa Meddy, ari we ukunzwe cyane, ari umuhanga kurusha mukeba we, azi kwandika neza kurusha abandi n’ibindi byinshi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved