banner

The Ben na Pamella bitegura kwibaruka imfura y’umukobwa

Umuhanzi The Ben uherereye mu Bubiligi, aho yagiye gushyigikira Bwiza mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya kabiri yise ’25 Shades’, yatangarije abacyitabiriye Ko we  na Pamella bitegura kwibaruka  umukobwa kandi ko izina bazamwita rifitanye isano n’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi.

Yabitangarije i Bruxelles, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 08 Werurwe 2025, ubwo yari ku rubyiniro rw’icyo gitaramo yagiye gufashamo Bwiza, cyari cyitabiriwe n’abiganjemo Abanyarwanda batuye mu Bubiligi n’ahandi ku mugabane w’u Burayi

Uyu muhanzi yabikoze nyuma y’uko muri icyo gitaramo we n’umugore we, batunguwe n’abakunzi babo babaha impano y’imyenda y’umwana bateganya kwibaruka.

Nyuma y’icyo gikorwa, The Ben na Pamella basabwe n’abari bayoboye icyo gitaramo guhishurira abacyitabiriye igitsina cy’umwana bazabyara.

Mu gihe abakunzi babo bari bakomeje gutomboza, The Ben yahise afata umugore we amuririmbira indirimbo ‘True Love’ aheruka kumuhimbira ndetse amashusho yayo akarikoroza ku mbuga nkoranyambaga, kubera ko Pamella ayagaragaramo nta mwenda uri ku nda ye, ibyanenzwe n’Abanyarwanda benshi.

Inkuru Wasoma:  Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yafatiwe muri Amerika

Kubera intege nke, Pamella yasabye kuva ku rubyiniro The Ben asigara aririmbana n’abafana. Mu gihe yaganaga ku musozo yabwiye abakunzi be ko bitegura kwibaruka umwana w’umukobwa.

Yagize ati: “Ibijyanye n’igitsina cy’umwana tugiye kwibaruka byo, azaba ari umukobwa kandi tuzamwita izina rifite aho rihuriye na bino bihugu kubera igihango tugiranye namwe.”

Aba bombi bari kumwe ku mugabane w’u Burayi, aho bitabiriye igitaramo cyo kumurika album ‘25 Shades’ ya Bwiza cyabaye mu ijoro ryo ku wa 8 Werurwe 2025.

Biteganyijwe ko Uwicyeza Pamella ashobora kuzabyarira kuri uyu mugabane, kubera ko The Ben ateganya kuhakorera ibindi bitaramo.

Uretse The Ben na Pamella, umuhanzikazi Bwiza yashyigikiwe n’ibindi byamamare birimo Juno Kizigenza, umuhanzi wa Gospel Tonzi, Lucky Nzeyimana wanafatanyije na Ally Soudy kukiyobora hamwe n’abandi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!