banner

The Ben yagenewe ubutumwa n’inshuti ye Zari Hassan nyuma yo kutamutumira mu bukwe bwe

Zari Hassan wamamaye cyane muri Sinema ndetse n’imyidagaduro ku mugabane wa Afurika, ubu ari kubarizwa i Kigali, akaba yasobanuye impamvu atitabiriye ubukwe bwa The Ben na Pamella, anahishura ko yanyuzwe cyane n’imiterere n’ubwiza bw’umugore The Ben yashatse.

Zari ubwo yageraga i Kigali mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yabajijwe impamvu atitabiriye ubukwe bw’inshuti ye The Ben yavuze ko nta butumire yari yahawe. Yakomeje avuga ko kandi imiterere ya Pamella yatumye akomeza gutangarira abagore b’Abanyarwanda ndetse akarushaho kwifuza kuba umugabo.

Zari yagize ati “Ibyo byari ibihuha, The Ben ni inshuti yanjye cyane twahuriye i Chicago, ni umuhanzi ufite impano itangaje, ariko ntabwo ndi mu bantu bahawe ubutumire bwo kwitabira ubukwe bwe. Ariko sinabura kuvuga ko bwari ubukwe bwiza, niyo mpamvu navuze nti abagore b’Abanyarwanda…, mbese nifuza kuba umugabo.”

Inkuru Wasoma:  Paster Fanny ati”burya iyo utunze umugore utakoye uba uri imbwa y’insyuguri”. Mutesi ati” nta mugabo w’imbwa ubaho”. Gafaranga ati” uwanyise imbwa ntiyibeshye, abasambana bifuza amasugi n’imanzi”.

Uyu mugore yakomeje avuga ko yifuriza urugo ruhire The Ben na Pamella ndetse ngo bazagire umuryango mwiza. Ubu bukwe bwa The Ben na Pamella bwavugishije benshi, bwabaye ku wa 23 Ukuboza 2023, bubera muri Kigali Convention Center, bwitabirwa n’abantu barenga 5,000.

Zari ari i Kigali, aho yaje mu gitaramo “All White Party” giteganyijwe kuba mu ijoro ryo ku wa Gatanu 29 Ukuboza 2023, aho kirabera muri Wave Lounge i Remera.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved