Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu muziki, ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse no mu Karere, yagarute ku buryo yiyumva iyo abona abantu bakomeza kumugereranya na Bruce Melodie. Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro na Radiyo Kiss Fm, kuri uyu wa Gtanu tariki 8 Ukuboza 2023, ubwo yari abajijwe iki kibazo asubiza ko nta kibazo abibonamo na gato.
Uyu muhanzi yagize ati “ Njyewe nka The Ben naba mbeshye rwose, ndamutse mvuze ngo mbigiramo ikibazo, kuko biri mu bintu bigize imyidagaduro, bikayiryoshya ndetse bikanayiteza imbere. Mu by’ukuri abafana bivugira ibintu uko babyumva kandi ntabwo wabibakuramo kuko aba ari amarangamutima yabo.”
The Ben yakomeje agira ati “Gusa ahubwo buriya byaba byiza noneho bagiye babihuza, ariko ku buryo bitagira ingaruka mbi mu mibanire y’abahanzi kuko hari igihe usanga hari ibyo bavuga ugasanga hagati y’abahanzi havutsemo ikibazo, kugirana urwikekwe n’ibindi bibazo bitewe n’abafana.”
The Ben yatangaje ibi nyuma y’igihe kinini hariho impaka zimugereranya na Bruce Melodie, bemeza ko The Ben ariwe urenze ngo yanageze mu muziki mbere abandi bakavuga ko ari Bruce Melodie kubera ibyo ari gukora ubu.