banner

The Ben yandikiye papa we uherutse kwitaba Imana ibaruwa ikubiyemo ubutumwa buteye agahinda

Mugisha Benjamin uzwi mu muziki nyarwanda nka The Ben yandikiye ubutumwa papa we Mbonimpa John uheruka kwitaba Imana. Ni ubwa mbere uyu muhanzi yanditse ku mbuga nkoranyambaga kuva papa we yitaba Imana kuwa 18 Kanama 2023.

The Ben, yaje gushyira hanze ifoto ya papa we akiri umusore avuga ko yari umuntu mwiza, yagize ati “Papa, uko mfashe iyi foto yawe, wari ukiri muto kandi utangaje, ibyo byari ibihe twese twibuka ubwo wari umubyeyi buri muntu wese yakwifuza kugira ndashaka ko ubwonko bwanjye buguma gusa butekereza kuri ibyo bihe.”

Yakomeje avuga ko ubwo umubyeyi we yari ahari bose bahoranaga akanyamuneza, avuga ko nubwo bavukiye mu Buhungiro (mugi Uganda) ariko se yabyitwayemo neza. Ati “Twavukiye mu buhungiro ariko wagiye uhangana n’ibibazo bitabarika, kugira ngo wubake ubuzima bwacu, ibyo bihe nibyo nahisemo kugumana mu mutima.”

The Ben yagaragaje ko hari igihe se yigeze ahangana n’abadayimoni nta muntu wabikekaga, ati “uretse ibyo bibazo byawe byari bikomeye, ntabwo nigeze mpagarika kumenya uko umerewe ndetse no kukugarura ku rumuri. Byari bibabaje kubona unshyira kure yawe muri icyo gihe ariko ntabwo nigeze ngutererana na gato, nk’uko utigeze ubidukora mu gihe wari umubyeyi mwiza. Nshaka ko umenya ko nizerera mu mbaraga zo gucungurwa.”

Inkuru Wasoma:  Wa mukobwa wagaragaye yambaye ikanzu ibonerana mu gitaramo yagejejwe imbere y’urukiko| menya ibyaha ashinjwa.

Yavuze ko kuri we yizera ko hari amahirwe yo kubabarira no kubona amahoro nubwo mu bihe byashize hagiye habaho ibiruhije. The Ben yavuze ko yizera ko se kuri ubu ari ahantu heza hatandukanye n’ibihe by’umubabaro byagiye bimwitambika mu buzima bwo ku isi. Yasoje amubwira ko uko byagenda kose ashobora kumva urukundo bamufitiye.

Mbonimpa John yasezeweho bwa nyuma kuwa 23 Kanama 2023 umuhango witabirwa n’abo mu muryango we barimo The Ben, mukuru we witwa Byiringiro Dan na murumuna wabo, na nyina witwa Mbabazi Esther.

Mbabazi Esther nyina w’aba bana wabanye na Mbonimpa John bakaza gutandukana, yavuze ko mu buzima bwe yakuze yumva atazashaka umugabo ariko Mbonimpa amubera umugabo watumye abyara akanuzukuruza. Mukuru wa The Ben, Byiringiro, yavuze ko ntacyo se atakoze ngo babeho neza kurwego babayeho nk’abana b’abaminisitiri.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved