The Ben yasabwe kwigengesera mu Burundi kubera igisa nk’inzika

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi ku mazina ya The Ben, ategerejwe mu Burundi mu gitaramo cy’imbaturamugabo azahakorera kuwa 30 Nzeri n’Ukwakira tariki ya mbere 2023. Iki gitaramo kugira ngo yemere gutaramira mu Burundi, The Ben yahawe miliyoni 40frw.

Bamwe mu bahanzi n’abandi bafite aho bahuriye n’abahanzi n’umuziki mu Burundi, ntabwo bigeze bishimira uburyo The Ben agiye guhabwa ayo mafaranga kandi n’ubundi mu Burundi hari abandi bahanzi bakomeye kandi batanga ibyo byishimo.

Umwe muri abo bahanzi ni uwitwa Mugani Desire uzwi nka Big Fizzo w’imyaka 45 y’amavuko, abinyujije kuri Whatsapp ye yabwiye The Ben ko uko byagenda kose agomba kwibuka ko agace ajemo gasanzwe gafite ukayobora. Yagize ati “Ngo The Ben agiye kuza mu Burundi koko? Amenye ko aje mu gace gafite ba nyirako.”

Ibi Fizzo yabitangaje nyuma y’uko hari abahanzi bo mu Burundi benshi ndetse n’abakurikira umuziki muri iki gihugu bagaragaje ko bababajwe n’uko batesha umuziki wabo agaciro bagaha The Ben amafaranga angana kuriya, mu gihe nabo ubwabo bashobora gutanga ibyishimo nk’ibyo azatanga.

The Ben n’umugore we Pamella bamaze kwemeza ko bazaba bari mu Burundi muri iki gitaramo, aho kumureba bizaba bibona umugabo bigasiba undi.

Inkuru Wasoma:  Diamond Platnumz yanze gukorana indirimbo n’umuhanzikazi wanze ko ‘baryamana’

Inkuru Wasoma:  Izina ritangaje Louise Mushikiwabo yiyise kuri Twitter.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved