The Ben yasabye imbabazi nyuma yo gushyira hanze indirimbo irimo amashusho agaragaza inda y’umugore we, Uwicyeza Pamella atwite.
Nyuma y’uko iyi ndirimbo yise ’True Love’ igiye hanze abantu benshi ntabwo babyakiriye neza, ndetse bamwe bifashishije imbuga nkoranyambaga, babyamagana.
Muri abo harimo Umupfumu Rutangarwamaboko Nzayisenga Modeste wanenze iyi myitwarire ya The Ben na Pamella, aho yanditse avuga ko umugore utwite akwiriye kubahwa no kwiyubaha ubwe.
Mu butumwa bwe yagize ati “Duhane Duhanure […] utwite aratwikira ntatwika ngo yimanukire ejo kuzamuka byamugora amagarukirane muri rwa ruziga rw’ubuzima butazima. Inda y’umubyeyi irubahwa ikubahirizwa ntiyanikwa ku gasozi.”
Mu butumwa bwa Rutangarwamaboko bamwe batanze ibitekerezo bagaragaza ko yavuze ukuri, mu gihe abandi bamufashe nk’utazi aho ibihe bigeze muri iki kinyejana cy’ikiragano gishya.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2024, The Ben yasabye imbabazi agaragaza ko usibye abantu batandukanye basanzwe na nyina atabyakiriye neza.
Ati “Abantu bagira uko bafata ibintu. Kuri twebwe ntabwo twabibonyemo ikibazo, usibye ko na none abantu simbaveba. N’ubwo kuri twe ntacyo byari bitwaye ariko na mama umbyara ntabwo yabyishimiye. Ndanamusaba imbabazi imbere yanyu. Mumbabarire mwese ndanasaba imbabazi abantu babibonye mu yindi shusho.”
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko mu mboni ze n’umugore we n’uyu munsi, batabibonamo ikibazo.
Ati “Bitanakuraho ko imboni yanjye n’umugore wanjye, ntabwo n’izi saha tubibonamo ikibazo. Twakoze amashusho y’indirimbo twerekana umugisha dufite ku Mana. Ariko mama aho uri hose umbabarire. Akimara kubibona yampamagaye ababaye cyane, ntabwo yigeze yishima.”
Uyu muhanzi amaze iminsi agarukwaho cyane kubera igitaramo azakorera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2025, azahuriramo n’abahanzi batandukanye yaba abo mu Rwanda no hanze yarwo.
Kwinjira muri iki gitaramo cya The Ben bizaba ari 5000 Frw, ibihumbi 15 Frw, ibihumbi 20 Frw, ibihumbi 25 Frw ndetse n’ibihumbi 50 Frw bitewe n’aho ushaka kwicara. Hari kandi na tike iri kugura miliyoni 1.5Frw.