The Ben yasangije abakunzi be amashuho amugaragaza yahimbawe n’indirimbo nshya ya Bruce Melodie badacana uwaka

Umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo gusangiza abamukurikira amashusho ye ayaherekesheje indirimbo ‘Sowe’ Bruce Melodie aherutse gusohora, akanarenzaho amagambo avuga ko ari nziza yanyuzwe nayo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024, ni bwo The Ben yifashe amashusho ayasangiza abamukurikiye ku mbuga nkoranyambaga ayaherekesheje indirimbo ‘Sowe’ ya Bruce Melodie ubusanzwe byavugwaga ko badacana uwaka. Uretse gusangiza abamukurikira amashusho yaherekesheje iyi ndirimbo, The Ben yagaragaje ko ari indirimbo nziza, ati “Mbega indirimbo nziza!”

Benshi mu bakurikira uyu muhanzi batunguwe n’uburyo ashyigikiye mugenzi we nyamara bari bamaze iminsi bivugwa ko barebana ay’ingwe. Muri Gicurasi 2024 nibwo Bruce Melodie wari umaze igihe yatsa umuriro kuri The Ben yavuze ko atazongera kumuvugaho, ahamya ko ari icyemezo yafashe nyuma y’uko asanze hari ibyo avuga azi ko ari gutebya bikarangira bifashwe nabi.

Bruce Melodie yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abakurikira umuziki nyarwanda ku rubuga rwa X, aho uyu muhanzi yasubije ibibazo byinshi yabajijwe birimo n’ibigaruka kuri The Ben bivugwa ko badacana uwaka.

Inkuru Wasoma:  Nyuma y'inama yi Luanda M23 yemeye gukora imwe mu myanzuro y'ibyo yasabwe.

Muri iki kiganiro Bruce Melodie yavuze ko adateze kongera kuvuga kuri The Ben nyuma yo kubona ko ibyo yavuze kuri uyu muhanzi mugenzi we hari bamwe babifashe nko kumwatsaho umuriro amusebya cyangwa kumushotora. Yagize ati “Kugira ngo rero nirinde ibyo bintu kubera ko murabikuririza, mukabikoraho ubutumwa bubiha uburemere bidafite, ntabwo nzongera kuvuga kuri uwo muhanzi. Ntabwo nzongera kumuvugaho.”

“Ntekereza ko kwicecekera byatanga amahoro kurusha gutanga ibitekerezo bifite uwo byabangamira, njyewe ndarega The Ben ngo turapfa iki koko? Twakoranye iki cyananiranye? nkwiriye kujyanwa kure y’ibyo bintu rwose abantu barabizamura bakabigeza ku rwego bitariho rwose.”

Ubwo The Ben yari abajijwe nawe ku cyemezo cya Bruce Melodie mu minsi ishize yagize ati “Ntacyo nabivugaho!”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved