Hari ku itariki 25 Ugushyingo 2023, mu kiganiro cyabereye muri Ottawa-Gatineau, imbere y’urubyiruko rurenga 2000, aho habaga ihuriro ry’urubyiruko rwo muri Amerika y’Amajyarugu ryateranye ryishimira ibyagezweho hanarebwa amahirwe ari mu ishoramari. Muri iki kiganiro ndetse hari Minisitiri w’Urubyiruko Dr Utumatwishima yabwiye urubyiruko ko rugomba kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no kwimakaza gahunda ya Ndi umunyarwanda.
Ben kandi yashimiye Masamba Intore kuba amaze imyaka irenga 50 biterwa n’ikinyabupfura no kugendera ku ndangagaciro. Yagize ati” nubwo ngerageza kugira ikinyabupfura hari ubwo nsanga nibeshye, mparanira kugira ikinyabupfura, nkubaha abantu kuko nibo batugira abo turi bo. Hari abantu batwita abanebwe njye na Meddy ariko icyo mwamenya ntabwo ibyo dukora ari umuziki gusa, ndabizi gukora cyane kuri mwe ni igihe twasohoye indirimbo.”
Yakomeje agira ati” dufite ibindi bintu byinshi dukora bitajya kuri Televiziyo, bitajya ku mashusho cyangwa se kuri Youtube, ariko ugasanga nibyo bitwinjiriza cyane.ni nabyo bidufasha bigatuma dutera imbere ndetse bikaduha imbaraga. Bwa mbere njya mu muziki mama yagize ubwoba ngo nzahinduka nyamara siko biri. Ndi The Ben unywa amazi na Fanta ku banzi. Sindi guca urubanza ariko njyewe mba numva meze neza.”
Ku bijyanye n’ibikorwaremezo bya muzika, The Ben yavuze ko aho tumaze kugera ari heza ariko dukeneye inzu yihariye y’imyidagaduro. Yagize ati” Duhora dushaka kujya ku rwego rwo hejuru, yewe ubu Kigali iri kwakira ibintu hafi ya byose bikomeye, ejo bundi dufite Kendrick Lamar. Nifuza ko twagira Arena yihariye tudasangiye na Basketball. Ndi mu bantu bishimira ko BK Arena ihari ariko turamutse dufite Arena yihariye iberamo ibitaramo gusa yaba ari agahebuzo,”
Ibi The Ben yavuze yabikomeje ku kuba bivugwa ko BK Arena ihenda abahanzi ku buryo hari abatabona ubushobozi bwo kuyikodesha bitewe nuko ihagaze miliyoni 30 Frw. Icyo gihe uhabwa byose harimo kwicururiza ibyo kunywa nibyo kurya, kwishyura abacunga umutekano n’ibindi. Ikindi kandi kubera usanga yarubakiwe imikino iba igora abahanzi cyane kuko baba bayitijwe bityo haramutse hari imikino ntibayihabwa.