The Ben yasubije abibaza impamvu adakora indirimbo nyinshi nk’abandi bahanzi

Ku mugoroba wo kuwa 14 Ukwakira 2023 ubwo Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yari umutumirwa wa Radiyo Rwanda, yabajijwe ku mikorere ye ndetse n’indirimbo ebyiri ategura gushyira hanze. Hari nyuma y’uko amaze gutangariza abafana be ko hari indirimbo ebyiri afite ashaka gushyira hanze, imwe y’urukundo n’indi ihimbaza Imana ababaza iyo bahitamo ko asohora mbere.

Ubwo yabazwaga kuri izo ndirimbo agiye gushyira hanze ndetse akabazwa niba noneho abafana be bagiye kwitega ko agiye gushyira hanze indirimbo nyinshi icyarimwe, The Ben yasubije avuga ko buri muhanzi agira umuvuduko akoreraho utandukanye n’abandi bityo ko na we agira uburyo bwe bwihariye mu bikorwa bye.

Yagize ati “Ngira umuvuduko wanjye ntabwo umeze nk’uw’abandi, njye nkunda gukora ibintu uko mbyumva kurusha uko umuntu yambwira, mu yandi magambo njye nkunda gukora ikintu gifite ireme cyane kurusha ubwinshi bw’ibintu (Quality vs Quantity.”

Inkuru Wasoma:  Amashusho ya The Ben akorakora umukobwa bifotozanyije akomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga

Yakomeje avuga ko aho kugira ngo mu mwaka ashyire hanze ibihangano birenga 50 bitameze neza agamije kugira umubare mwinshi, ahubwo yakora indirimbo ebyiri cyangwa eshatu zifite umwimerere n’umwihariko.

Ni nyuma y’uko The Ben yari aherutse gushyira hanze indirimbo kuwa 4 Mutarama 2022, ‘why’ yakoranye na Diamond ndetse ahitamo ko ishyirwa kuri shene ya YouTube ya Diamond. Mu gihe abantu batandukanye bagiye bashinja The Ben na Meddy ubunebwe mu muziki kandi bafite abakunzi benshi, The Ben agaruka ku gukorana n’abandi bantu yavuze ko muri iyi 2023 bidashoboka, ariko mu mwaka utaha hari indirimbo ateganya kuzakorana na bagenzi be.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved