The Ben yateguje igitaramo cyo kumvisha inshuti ze n’abandi bantu bake album ye nshya yise ‘Plenty love’ byitezwe ko izajya hanze mu minsi iri imbere, kikazabera muri Kigali Convention Centre.
Iki gitaramo byitezwe ko kizaba ku wa 28 Gashyantare 2025, The Ben yatangajeko kigamije kumvisha inshuti ze indirimbo zigize album ye nshya yise ‘Plenty Love’.
Ati “Urumva ngiye gutangira ibitaramo bizenguruka Isi, aho nzaririmba bazabasha kumva nyinshi mu ndirimbo zigize album yanjye. Ni yo mpamvu natekereje ko nategura umugoroba wo kuzumvisha bake.”
Uyu muhanzi byitezwe ko ku wa 14 Gashyantare 2025 azataramira mu Mujyi wa Montreal, ku wa 15 Gashyantare 2025 ataramire muri Ottawa.
Ibi bitaramo The Ben azabikomereza mu Mujyi wa Toronto ku wa 21 Gashyantare 2025 na Edmonton ku wa 22 Gashyantare 2025.
Nyuma ya Canada, The Ben azakomereza urugendo rw’ibitaramo bye i Burayi, aho azahera mu cyo azafashamo Bwiza mu Bubiligi ku wa 8 Werurwe 2025, abone gukomereza Copenhagen, asoreze muri Uganda ku wa 15 Gicurasi 2025.
Ni mu gihe ariko kandi Kamena 2025 azayimara mu bitaramo bizenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika naho muri Kanama 2025 akazataramira muri Norvège.