The Ben yatunguranye agaragara mu gitaramo cya T Paul nyuma yo kwerekeza i Kampala kuri uyu wa 22 Kanama, benshi bagakeka ko agiye gushyigikira Sheebah Karungi bakoranye indirimbo ‘Binkolera’.

 

 

Ni ibitaramo bibiri byose byabereye umunsi umwe i Kampala mu ijoro ryo ku wa 22-23 Kanama 2025.

Sheebah yakoreraga igitaramo muri Kampala Serena Hotel, aho yishimanaga n’abafana be nyuma y’ikiruhuko yari yarafashe nyuma yo kubyara.

Ni mu gihe T Paul we yakoreraga igitaramo cye ahitwa ‘Lugogo Cricket Oval’ ari naho The Ben yataramiye atunguye abakunzi b’umuziki we.

 

Amakuru IGIHE ifite ni uko abateguye igitaramo cya T Paul ari bo begereye The Ben bamusaba ko yazatungurana mu gitaramo cy’uyu muhanzi, cyane ko bari bafite ubwoba ko yazitabira icya Sheebah Karungi bityo akabatwara Abanyarwanda batari bake bitabira ibirori muri Uganda.

Iki gitaramo The Ben acyitabiriye nyuma y’uko icyo yari afite i Kigali, ‘Music in Space’ gisubitswe bitunguranye kubera uburwayi bw’umuyobozi wacyo.

 

Byitezwe ko The Ben azahaguruka i Kampala yerekeza mu Bwongereza aho afite igitaramo ku wa 29 Kanama 2025.