Tidjara kabendera avuze impamvu eshatu nkuru zituma umugore asambana anagira inama abakobwa bose.

Tidjara Kabendera abantu benshi bari bamuzi mu biganiro bya radio Rwanda aho yakoraga nk’umunyamakuru, ariko nyuma nibwo yaje kujya akora ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri youtube, kuri ubu abantu benshi bakaba bamukundira amagambo avuga bitewe n’ubuhanga ndetse n’ubujyanama aba arimo.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV  ubwo baganiraga, bageze ku busambanyi bwiganje cyane mu bantu, we ajya ku ruhande rw’abagore avuga impamvu zituma abagore basambana, impamvu ya mbere yatanze ni impamvu y’ingeso, ingeso avuga ko ari kumwe umuntu nta kibazo na kimwe aba afite, ariko kamere ye ikamushora mu gukora ubusambanyi gusa nta yindi mpamvu.

Impamvu ya kabiri yatanze ni irari, ariko cyane cyane irari ry’ibintu, atanga urugero avuga ko nk’umugore ashobora kuba adafite akazi, wenda umugabo we nawe ahembwa makeya, agahora yibaza ku mpamvu abandi bagore bahora I Dubai cyangwa se akararikira telephone ihenze, ibyo bikaba byatuma ajya gusambana kugira ngo uwo basambana cyangwa se abo baryamana bamufashe kugera kuri ibyo yararikiye.

Impamvu ya gatatu yatanze, ni intonganya zo mu muryango barimo, avuga ko ari ubwumvikane buke mu rugo, ati” byanga bikunze urugo rurimo umutekano mukeya, bombi basazambana.” Yasobanuye avuga ko byanga byakunda igihe umugabo n’umugore barwana bitapfa koroha ko bahita bafata umwanzuro wo kujyana mu buriri bumwe, bityo muri icyo gihe ntago hazabura umugabo ubwira wa mugore ko basohokana ngo abyange, kandi ndetse n’uwo mugabo nawe ni uko bizagenda.

Kabendera yakomeje agira inama urubyiruko cyane cyane abakobwa bafite imvugo ivuga ko nta kurira bombo mu ishashi, ubwo ni ugukoresha agakingirizo, ati “ushobora kwanga kurira bombo mu ishashi, ukazayirya uri muri CHUK, cyangwa se ntibizanashoboke ko uzongera kuyirya ukundi, byaba byiza kwirinda bije mbere y’ibindi.”

Inkuru Wasoma:  Uwahanuriye Bamporiki Edouard ko naramuka ajuriye azongererwa ibihano yasobanuriye Scovia Mutesi uko Bamporiki yatezwe umutego.

Yakomeje avuga ko abantu bishyizemo ngo gukora imibonano mpuzabitsinda ni umurima uterekana ubwone, ubwo ni ukuvuga ko uwabikoze nta kimenyetso cyamugaragaza keretse gusa igihe umubonye abikora, ariko nyamara iyo bugiye kugaragara biba byarangiye kuko noneho ahubwo umuntu aba yangirikiyeho wese.

Kuri ubu Kabendera afite umuyoboro we wa YouTube akoreraho ibiganiro witwa MORIOX MEDIA akaba yarawushinze nyuma y’uko asezeye gukora itangazamakuru muri RBA.

Mu magambo akomeye Ingabire Immacule agereranije Mutesi Jolly mu yindi sura igihe yaba ariwe wagambaniye Prince kid.

Bavuze ibyo umugabo yakoreye umugore we amaze kumusangana udukingirizo mu sakoshi umugabo arivuguruza.

Inkuru Wasoma:  Guvernoma ishyigikiye ko gukuramo inda bitakitwa icyaha. inkuru irambuye.

Yakomeje avuga ko abantu bishyizemo ngo gukora imibonano mpuzabitsinda ni umurima uterekana ubwone, ubwo ni ukuvuga ko uwabikoze nta kimenyetso cyamugaragaza keretse gusa igihe umubonye abikora, ariko nyamara iyo bugiye kugaragara biba byarangiye kuko noneho ahubwo umuntu aba yangirikiyeho wese.

Kuri ubu Kabendera afite umuyoboro we wa YouTube akoreraho ibiganiro witwa MORIOX MEDIA akaba yarawushinze nyuma y’uko asezeye gukora itangazamakuru muri RBA.

Mu magambo akomeye Ingabire Immacule agereranije Mutesi Jolly mu yindi sura igihe yaba ariwe wagambaniye Prince kid.

Bavuze ibyo umugabo yakoreye umugore we amaze kumusangana udukingirizo mu sakoshi umugabo arivuguruza.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved