Urubuga nkoranyambaga rwa TikTok ruri kwiregura imbere y’Urukiko Rukuru rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo kuburizamo umugambi wo kuyihagarika utegerejwe ku itariki ya 19 Mutarama, mu gihe cyose Urukiko Rukuru rwashyigikira imyanzuro yafashwe n’izindi nkiko.
TikTok ishinjwa kuba ishobora gukoresha amakuru y’Abanyamerika barenga miliyoni 170 bayikoresha, ikayasangiza u Bushinwa binyuze mu kigo kiyigenzura cya ByDance, Amerika ishinja gukorana n’ubuyobozi bw’u Bushinwa.
Iki gihugu giherutse kwemeza itegeko rihagarika TikTok muri Amerika, mu gihe cyose itakwitandukanya na ByDance, ingingo TikTok ivuga ko yica Itegeko Nshinga rya Amerika yo gutanga ibitekerezo mu bwisanzure.
Mu gihe Urukiko Rukuru rwakwemeza ko TikTok igomba guhagarikwa mu gihe cyose ititandukanyije na ByDance, iki cyemezo cyashyirwa mu bikorwa ku itariki ya 19 Mutarama.
Gusa, ibi ntabwo abayikoresha bazahita bayibura kuri telefoni zayo, uretse ko amavugururwa (updates) akorwa kuri iyo ’application’ atazakomeza gukorwa ku bayikoresha bari muri Amerika, bizagere igihe bibe bigoranye cyane kuyikoresha ku buryo abantu bazagenda babihagarika.
Iki kibazo cyarushijeho gukaza umurego ubwo Donald Trump yavugaga ko byaba byiza Urukiko Rukuru rudafashe umwanzuro kuri TikTok, ahubwo akazahabwa umwanya wo kugira ngo azashake igisubizo cya TikTok amaze kugera ku butegetsi.