Hashize hafi icyumweru cyose, urubuga rwa TikTok rutarongera kugaragara kuri App Store na Apple Store muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa TikTok muri Amerika bagera kuri miliyoni 170, babuze serivisi zayo ku wa 19 Mutarama 2025, nyuma y’icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga cy’uko igombwa guhagarikwa mu gihe ibyo bayisabye bitarashyirwa mu bikorwa.
Nyuma y’amasaha make gishyizwe mu bikorwa, Perezida Donald Trump, yagaragaje ko yifuza ko iki cyemezo gihagarika kubahirizwa, ahubwo hakongerwaho iminsi 90 kugira ngo hashakishwe umuti watuma TikTok ikomeza gukora.
Nubwo nyuma y’igihe gito TikTok yongeye gukora, ntabwo yongeye kugaragara kuri App Store na Play Store. Abakomeje kuyikoresha ni abayirekeye muri telefoni zabo.
Ndetse ubu Apple na Google bishobora gucibwa amande biramutse bisubijeho uru rubuga.
Impungenge ahanini zishingiye ku kuba iteka ryaciwe na Perezida Trump ryo kudahagarika TikTok ridasobanura neza ibyaba kuri ibi bigo biramutse bisubijeho uru rubuga, rukabonwa n’abarushaka ku nshuro ya mbere cyangwa abari barusibye muri telefoni zabo.
App Store na Play Store ni zo zikoreshwa n’abantu benshi cyane mu kubona porogaramu za telefoni. Kutabonekaho kwa TikTok bivuze ko nta muntu ushobora kuyishyira bwa mbere muri telefoni. Ibi kandi bivuze ko no kubakiyifite, nta buryo bafite bwo kwakira amavugurura [updates] akenshi aba akemura ibibazo bya tekinike n’iby’umutekano.
Ku rundi ruhande, hari bamwe mu bantu barekeye TikTok muri telefoni zabo, bari kugerageza kuzigurisha ku giciro cyo hejuru cyane.