TikTok : Ubu Abayikoresha bashobora gutangira gusangiza ababakurikira video z’iminota 30

TikTok yaba iri guhangana na Youtube? Iki ni ikibazo kiri kwibazwa na benshi nyuma y’uko hari amakuru yagiye hanze avuga ko uru rubuga rushobora gushyiraho uburyo bushya bwo gusangiza abarukoresha video zifite iminota 30 bitandukanye n’ubwari busanzwe butarenza iminota 10 gusa.

Aya makuru yashyizwe hanze n’Umujyanama mu bijyanye n’imbuga nkoranyambaga, Matt Navarra, aho yavuze ko kuri ubu TikTok iri kugerageza ubu buryo bushya, ndetse ko abafite telefoni za iPhone zikoresha iOS beta, bo mu Bwongereza batangiye kubukoresha.

Yavuze ko kandi hari n’abandi bakoresha Android Beta, bavuga ko ubu buryo bugaragara muri telefoni zabo.

IOS Beta cyangwa Android Beta, ni porogaramu zihariye z’ikoranabuhanga zigenzura telefoni ‘Operating System’, zishoboza abazikoresha kuba bakoresha application nshya za telefoni cyangwa izavuguruwe mbere y’abandi, hanyuma bakazitangaho amakuru kugira ngo harebwe niba hari ibyanozwa mbere y’uko zishyirwa hanze ku mugaragaro.

Kimwe mu byatumye TikTok imenyekana cyane ni umwihariko wayo yatangiranye wo gusangizanya amashusho atarengeje amasegonda 15, nyuma bigenda bihinduka, aho iki gihe cyongerewe kikagirwa amasegonda 30, umunota umwe, ubu bikaba bigeze ku minota 10.

Bivugwa ko mu minsi yashize TikTok yari iri no kugerageza kuba noneho hashyirwaho amashusho y’iminota 15.

Abamenyereye iby’imbuga nkoranyambaga bavuga ako ibi TikTok iri gukora bishobora kuba ari uguhangana na Youtube, dore ko zose ari imbuga zamamaye cyane mu gusangizanya amashusho, ariko buri rumwe rufite umwihariko warwo mu bijyanye n’uburebure bw’izishyirwaho.

Mu minsi ishize, uru rubuga rwazanye ubundi buryo bushya bufasha abarukoresha kwihutisha amashusho baba bari kureba, aho bisaba gushyira urutoki rwawe kuri écran ya telefoni maze ukarugumishaho, hanyuma akihuta ku muvuduko wikubye inshuro ebyiri uwari usanzwe.

Abakoresha TikTok bashobora gutangira gusangiza ababakurikira amashusho y’iminota 30

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved