Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 bivugwa ko yakoze kuwa 14 Kanama 2021. Ubwo yatabwaga muri yombi mu Ukuboza 2021, Titi Brown byari biteganijwe ko azabyina mu gitaramo cyitwa ‘Kigali Fiesta’ cyabaye kuwa 13 Ugushyingo 2021, cyaririmbyemo Omah.
Uyu mukobwa w’imyaka 17 Titi ashinjwa gusambanya ngo bahuye tariki 14 kanama 2021, ariko ubwo yari mu rukiko yavuze ko koko bahuye ariko umukobwa ntabwo yigeze yinjira mu nzu ye. Titi yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo kuwa 21 Ukuboza 2021, icyakora urubanza yari kuburana mu mizi rwagiye rusubikwa kenshi nyuma y’uko yari yajuriye bikaba iby’ubusa.
Umubyeyi w’umukobwa bivugwa ko Titi Brown yasambanyije, avuga ko yohereje umwana we mu biruhuko gusura nyirarume, agaruka avuga ko yarwaye igifu. Umwana bamujyanye kwa muganga bamupimye basanga aratwite, basaba ko inda bayikuramo bakabika ibisigisigi kugira ngo bazabihuze n’ibya Titi bapime uturemangingo ndangasano (DNA).
Tariki 3 Gicurasi 2023 nibwo bagiye gupima ku cyahoze ari Rwanda Forensic laboratory, basanga ibisubizo bigaragaza ko Titi Atari we wateye uyu mukobwa inda. Nubwo ibi bigoye kwemeza ko Titi yaba yaramusambanyije ugendeye ku bimenyetso bya gihanga, ariko umwana w’umukobwa we abajijwe uwamuteye inda yavuze ko yagiye gusura Titi muri Kicukiro aramusambanya.
Ubushinjacyaha bwo bwabwiye urukiko ko bufite raporo ya muganga igaragaza ko Titi ari we wateye inda uwo mukobwa, bunagaragaza icyemezo cy’amavuko cyerekana ko yavutse ku wa 1 Mutarama 2004 bigaragaza ko ataruzuza imyaka y’ubukure. Mu kwisobanura Titi we yavuze ko yahuye n’uwo mukobwa ariko avuga ko atigeze yinjira mu nzu.
Ku rundi ruhande, avuga ko atigeze atanga ibizamini by’amaraso nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga. Nyuma y’isubikwa ritandukanye ry’imanza ze ndetse no gusomerwa, amakuru aravuga ko uyu musore azasomerwa urubanza rwe kuwa 20 Nzeri 2023. Icyakora amakuru ari gucaracra hirya no hino avugwaa ni uko Titi ashobora kuzagirwa umwerer agafungurwa nyuma yo kumara imyaka ibiri afungiye I Mageragere.