Umubyinnyi Titi Brown yafashe umwanzuro wo kwicara imbere ya camera abwira Nyarwaya Innocent ko arimo kumusaba imbabazi z’amakosa yamukoreye ubwo yavaga muri gereza, gusa nanone avuga ko ayakora atari azi ko ari amakosa ahubwo yabimenye nyuma.
Mu minsi yashize nibwo Nyarwaya Yago yashyize hanze urutonde rw’abantu benshi avuga ko bamuhemukiye muri uru ruganda rw’imyidagaduro cyane ubwo yamaraga kuba umuhanzi uririmba. Muri urwo rutonde yageze no k’uwitwa Titi Brown ndetse n’umunyamakuru Sabin Murungi, avuga ko uyu munyamakuru yaguze Titi Brown akamumwangisha.
Nk’uko yabivuze ko yakoreye byinshi Titi Brown ariko we akamwitura kuba Indashima, mu kiganiro Titi Brown yatambukije kuri shene ye asaba Yago imbabazi, yavuze ko ubundi amenyana na Yago hari kera cyane na mbere y’uko anafungura irya shene ya Yago Tv Show.
Ati “Yago twanamenyanye akiri kuri Radiotv10, ndetse twabaye inshuti cyane kuko anajya gutangira iriya shene yanambajije amakuru y’uburyo yabikoramo. Yago uribuka ko wananyoherereje aka intro umbwira ko ari ko ushaka kujya ukoresha kuri iriya shene yawe ya Yago.”
Titi Brown akomeza avuga ko uretse icyo gihe mbere y’uko anafungwa, Yago yamukoreraga ibintu byinshi cyane. Ati “Murabyibuka ubwo nafungwaga, byaje ari ibintu bingwiririye ku buryo nta n’igiceri cya 5 nari mfite no kuri Mobile Money, mu byanyamakuru bose babaho Yago ni we muntu wa mbere wanyoherereje amafaranga kandi ndabimushimira.”
Titi Brown akomeza avuga ko ubwo yari amaze amezi atanu muri gereza aribwo Yago yagiye kumureba bagakorana ikiganiro, ndetse icyo kiganiro kikaba cyaramufashije cyane, noneho Yago anavuye muri gereza yahise amwoherereza n’amafaranga yafashije Titi Brown kuba yagura n’agasukari cyangwa se kurya ubundi bwoko bw’ibiryo.
Titi Brown avuga ko ariko nyuma yo gutaha ava muri gereza, atari azi ibintu iyo bijya cyangwa se amenye ibipfa n’ibikira. Ati “ubwo natahaga murabyibuka ko nari maze imyaka ibiri mfunzwe. Icyo gihe nari mfite ihungabana rikomeye cyane, ndetse abantu bambwiraga ko ngomba kujya gukora ikiganiro kugira ngo abantu bamfashe gusubira mu buzima busanzwe, ariko njye mpitamo kuba ntuje kugira ngo mbanze niyakire kuko nubwo nari ndi hanze ariko inzozi zanjye hari ubwo zagarukagamo gereza, ibintu nk’ibyo.”
Titi akomeza avuga ko ubwo yafungurwaga, Yago yamuhamagaye amubwira ko ashaka ko bazakorana ikiganiro, amusubiza ko ari kubanza kwiyakira bityo ibyiganiro azabikora nyuma. Ati “Maze kubwira Yago gutyo yahise arekera aho ngaho kumvugisha, gusa njyewe ntabwo nari nzi ko hari abantu bashaka kumurwanya, cyangwa se ngo abashatse kumurogesha ngo apfe, mbese muri make iby’amatiku y’abantu bari mu myidagaduro sinarimbizi, murabizi ko muri gereza nta tangazamakuru rihaba, njye nari nzi ko ibintu uko nabisize ari nako bikimeze.”
Titi akomeza avuga ko rero icyo gihe ubanza aribwo ibibazo byatangiye kuvuka ariko nta makuru na make yari afite ko Yago ashobora kuba afitanye ikibazo na Sabin, gusa uko iminsi yakomezaga kwicuma abantu bagakomeza kumugira inama yo gukora ikiganiro, banakumze kumubwira ko yagikorera kuri shene nini nka Isimbi kuko aribwo yabona abantu benshi bamufasha.
ATI ” Icyo gihe nibwo nshatse nimero ya Sabin ndamuhamagara, njye we nta nimero ya Sabin nagiraga na we ntabwo yagiraga iyanjye, ndetse muhamagara, ntabwo nari nzi ko ndi gukora amakosa, ari nayo Yago yahereyeho anyita indashima, kuko ntabwo amakimbirane ari hagati yabo rwose sinarinyazi, bityo niyo mpamvu nje ahangaha kugira ngo nsabe imbabazi.”
Titi Brown yakomeje avuga ko ari gusaba Yago imbabazi kubera ko yaje kumenya nyuma yo hari ibibazo afitanye na ISIMBI, gusa abwira YAGO ko arahiriye no ku Mana ko Sabin atamuhaye amafaranga ngo amumuceho. Ati “Yago, urabizi neza ko nahoze ngushimira iteka ryose ku bintu byinshi wankoreye kuva kera, ariko niba Sabin yaranguze amafaranga kugira ngo ntaza gukorera ikiganiro iwawe, aka kanya mbure umwuga wanjye kuko naba narakosheje mbishaka.”
Ati “Ndagusaba imbabazi kuko ibyo wankoreye byose ndabizirikana 100%, ariko nagukoreye amakosa kuba ntaraguhaye ikiganiro ngisohoka, umbabarire pe. Mbigusabiye imbabazi.”
Titi Brown yakomeje avuga ko yabonye n’abandi banyamakuru bamubwiye ko atabahaye ikiganiro, ariko ntabwo yari azi ko ibyo bamukoreye byose byari bikeneye inyishyu. Ati “Ntabwo nari nzi ko ibyo mwankoreraga byose harimo kuza ku rukiko, no gukomeza kumvuganira, kuko benshi baravuze barimo ba Scovia, ba Kazungu kaboss, ba Ddumba n’abandi, njye sinamenye ko nagombaga kubitura mbaha ibiganiro nk’inyishyu bityo mbasabye imbabazi.”
Ibi Titi Brown abishyizeho umucyo nyuma yo kuba umuvugizi wa RIB yatangaje ko Yago yahunze igihugu ubwo yari akurikiranweho ibyaha birimo ivangura, kuri ubu amakuru akaba avuga ko uyu munyamakuru aherereye mu gihugu cya Canada.