Titi Brown mu bagambaniye Yago?

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago aravuga ko Titi Brown ari indashima, kubera ko yamufashije birenze urugero ariko we akamuhinduka amugambanira ku masezerano bari bagiranye.

Ibi Yago yabivugiye mu kiganiro yise icyo gushyira ukuri hanze kuri shene ye ya YouTube ubwo yavugaga ko Uyu musore Titi Brown bahoze ari inshuti anamufasha mu buzima bwa buri munsi, kuko na mbere y’uko afungwa yamufashaga mu buryo butandukanye.

Ubwo Titi Brown yafungwaga akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa utujuje imyaka y’Ubukure, Yago yagiye gusura Gereza ya Mageragere aho yari afungiwe ndetse anamukoresha ikiganiro. Ni mu gihe kimwe na Ndimbati yari afunzwe.

Yago aravuga ko ngo icyo gihe Titi Brown yamushimiye cyane amubwira ko kuba aje kumukoresha ikiganiro, ari ibintu bimuhaye icyizere cyane. Ati “icyo gihe mvuye kumusura namusigiye amafaranga menshi cyane kuko yari umwana twakoranaga nanamufasha mu buryo butandukanye, ngeze n’i Kigali nabwo mwoherereza andi mafaranga, gusa twari twavuganye ko nasohoka gereza ari njye muntu wa mbere uzaganira na we.”

Ati “Titi Brown w’indyarya mbi, ubwo yasohokaga muri gereza, Murungi Sabin yahise amugura amutegeka ko atazigera akorera ibiganiro ahandi hantu, cyane cyane kwa Yago kubera ko Sabin yashatse kundwanya kenshi cyane kuva natangira YouTube, mbese ntabwo yifuje ko nakora nanjye.”

Yago akomeza avuga ko nk’uko Murungi yahoze amurwanya kuva kera, ari nako yifashishije na Titi Brown utarashimye ibyo yamukoreye aramwishyura ubundi akorana na we gusa. Ati “mugende mubirebe. Murasanga nta hantu na hamwe uretse kwa Sabin ndetse na Chita nawe yahinduye kuko Chita yari umuntu mwiza ariko Sabin yaramuhinduye, Titi Brown nta handi hantu yigeze akorera kuko agisohoka muri gereza yanyiciyeho yibagirwa ineza namugiriye.”

Inkuru Wasoma:  Umunyamakuru Bright Turatsinze wa RBA yatanze isomo rikomeye ku bakobwa birirwa mu tubari no kuryoshya bitewe n’ibyo yakorewe n’umugore we wamutaye.

Ibi byose biri kubera mu nkundura y’icyiswe ukuri Yago ari gushyira hanze avuga ko ari ubugambanyi yakorewe mu bihe bitandukanye, gusa ngo akagambanirwa ndetse agakorerwa iyicarubozo n’abantu bitwa ko batinyitse ariko ntihagire n’umwe uhanga ijisho kuri abo bantu kubera ko ari ibikomerezwa, none ubu akaba yahisemo kubyivugira.

Kuri ubu Yago ari kubarizwa mu gihugu cya Uganda aho yahungiye abo bantu yise “Agatsiko” k’abashakaga kumugirira nabi.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved