Kuri uyu wa 13 Ukwakira 2023, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakomeje kuburanisha urubanza Ishimwe Thierry uzwi nka Tity Brown aregwamo icyaha cyo gusambanya no gutera inda umwana utarageza imyaka y’ubukure. Ubwo urubanza rwatangiraga, umunyamategeko wunganira uwo mukobwa bikekwa ko yatewe inda na Titi brown, yasabye ko urubanza rwabera mu muhezo kubera ko uwahohotewe yakorewe icyaha atujuje imyaka.
Uyu munyamategeko wari ugaragaye bwa mbere, Yamaganiwe kure na Titi Brown n’umwunganira avuga ko kuva mbere hose urubanza rwaberaga mu ruhame, bityo nta mpamvu yo kurushyira mu muhezo. Nyuma yo kumva impande zombi, perezida w’urukiko yafashe umwanzuro w’uko urubanza rukomeza kubera mu ruhame.
Rugitangira, Ubushinjacyaha bwari bwatanze ikimenyetso gishya, bwagaragaje amashusho ya Titi Brown abyinana n’uwo mukobwa uvugwa ko yasambanyijwe bari mu nzu, buvuga ko buri kubeshyuza ibyo Titi n’abamwunganira bavuze ko uwo mukobwa atigeze yinjira mu nzu ye.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ayo mashusho yafashwe umunsi uwo mukobwa yasambanyirijweho bityo Titi akaba yarabeshyaga. Bwagaragaje kandi raporo y’abahanga igaragaza ko ibyo uwo mukobwa yakorewe byamuteye ihungabana, umwunganira mu mategeko aheraho asaba ko Titi yazanatanga indishyi y’akababaro y’amafaranga miliyoni makumyabiri.
Titi Brown yahise avuga ko iby’ihungabana ry’uwo mukobwa ntabyo azi nta n’uruhare yabigizemo, umunyamategeko we amwunganira avuga ko ibyo ari ibiri gukorwa kugira ngo hatinzwe urubanza avuga ko atumva uburyo umwana amaranye ihungabana imyaka ibiri yose ariko icyo kimenyetso kikazanwa urubanza rwaraburanwe rukanapfundikirwa.
Yakomeje avuga ko ku cyaha umukiriya we aregwa, ikimenyetso gikomeye ari raporo ya muganga yasabwe n’Ubushinjacyaha kandi ikaba yaragaragaje ko Titi Atari we wasambanyije uwo mwana. Yavuze ko ikiburanwa ari ugusambanya no gutera inda bityo ibya raporo y’ihungabana yakabaye igaragaza igihe uwo mukobwa yagiriye ihungabana kandi ntabwo bagaragaje ko yarigize.
Mu kumwereka amashusho Titi Brown abyinana n’uwo mukobwa bakamwibutsa ko yavuze ko uwo mukobwa ufite kode ya MG atigeze agera iwe mu nzu, Titi Brown yavuze ko ayo mashusho agaragaraho umuntu umeze nka we (Titi) n’uwo mukobwa, ariko mu gushimangira avuga ko Atafatiwe mu nzu ye avuga ko ‘keretse bagaragaje ibimenyetso ko aho babyiniraga ari iwe.”
Titi Brown yahise abaza Ubushinjacyaha uwafashe ayo mashusho, igihe yafatiwe ndetse niba n’uwayafashe yari abifitiye uburenganzira, Bumusubiza ko ayo mashusho yafatiwe iwe murugo muri salon harimo intebe n’ameza ndetse afatwa na telefone ya Titi Brown ayoherereza uwo mukobwa binyuze kuri Instagram. Titi Brown yasubije ko we yari umusitari kuburyo umuntu kumanika ifoto ye muri salon ye ntabwo yabimenya. Akomeza avuga ko uwafashe ayo mashusho ari amahimbano ndetse ari ayo kumubambisha, avuga ko aho Atari iwe kuko abona hasa nko muri sale.
Umunyamategeko wunganira uwo mukobwa yavuze ko impamvu asaba indishyi ari uko umuntu atanabona ikiguzi cyo guha uwahungabanye, perezida w’Iburanisha abajije icyo bashingiraho basaba miliyoni 20frw, amusubiza ko ari uko barebye babona ari cyo uwahungabanye kubera ibyamubayeho yahabwa.
Uwunganira Titi Brown we yabwiye urukiko ko uregera indishyi ari we wagakwiye kugaragaza ibimenyetso by’ibyo aregera byabura akaba atsinzwe, asaba ko izi ndishyi nta gaciro zahabwa kuko uwazisabye nta bimenyetso yagaragaje. Yakomeje agaragaza ko byibura Titi Brown yinjizaga miliyoni 2fre kukwezi none afunzwe imyaka ibiri bivuze ko amaze guhomba miliyoni 48frw, wakongeraho miliyoni 5frw z’umunyamategeko bityo avuga ko igihe Titi Brown yabaye umwere uregera indishyi azishyura miliyoni 53frw.
Nyuma yo kumva impane zombi, perezida w’urukiko yapfundikiye urubanza avuga ko ruzasomwa kuwa 10 Ugushyingo 2023.