Tom Close avuze ibyo Platini azakorera umugore we bigatangaza benshi

Mu minsi mike ishize inkuru y’uko umugore w’umuhanzi Nemeye Platini yahemukiye uyu mugabo, kubwo kuba baragiye kubana atwite ariko akamuhisha ko inda atwite itari iye, yaba uyu mugore ndetse na Platini nyirizina nta wigeze agira icyo abivugaho, uretse ababana na bo hafi babakurikira ku mbuga nkoranyambaga babona ibyo bandika gusa n’abakora ibiganiro basesengura ku byabaye.

Ubwo iyi nkuru yageraga hanze, abenshi mu bagabo bagize umujinya mwinshi ndetse bibagabaniriza n’icyizere bakunda kugirira igitsina gore, kubwo gukeka ko na bo bashobora kubahemukira mu buryo bumwe cyangwa ubundi bakazabimenya nyuma cyangwa se ntibazanabimenye. Mu byagiye bivugwa cyane ni uburyo Platini atazababarira uyu mugore, abandi bakavuga ku mitungo bafitanye bagiye kugabana kandi yaravunnye Platini.

Mu kiganiro umuhanzi Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yagiranye na Isimbi tv kuri uyu wa 1 gicurasi 2023, yavuze ko abantu bashobora gutungurwa cyane babonye Nemeye Platini ababariye umugore we, yagize ati “hari abari kuvuga ngo nababarire umugore we, ejo mubonye basubiranye ntibizabatangaze, hari abantu bagira umutima ubabarira, mu gihugu cyacu hari abababariye ababiciye babana na bo.”

Tom Close yakomeje avuga ko kandi nibatandukana na byo bibaho kubera nubwo hari abagira imitima ibabarira ariko uko kubabarira hari aho kugarukira, bishoboka ko na Platini na we byaba bimeze gutyo, bityo tukaba dukwiriye gukuramo isomo. Yagize ati “njye numva ahubwo twagakwiriye kumuba hafi tukabifata nk’isomo, kuko bavuga ngo inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo, Platini si mukeba w abo ariko niba byamubaho ari umusitari ukunzwe n’abantu batandukanye, wowe usanzwe byagenda gute?”

Akomoje ku bijyanye n’imitungo uyu Nemeye Platini afite ndetse n’umugore we, yabaye nk’unenga imvugo igaragaza ko habaho kugabana iyo mitungo kuko ibyo ari ibintu bisanzwe. Yagize ati “hari n’abo nagiye mbona bavuga ngo Platini yiyujurije inzu, ngo none bagiye guhita bayigabana, uwayubatse se ni nde? Ni we. Hano hanze hari abantu bafite amazu angahe? Hari abantu nzi bafite amazu arenga 30, rero iriya ntago ari iya mbere n’iya nyuma yari kubaka.”

Inkuru Wasoma:  Kugura indaya ku basirikare byagizwe icyaha.

Yakomeje avuga ko kuba bagabana inzu kandi ari n’inzu yo kubamo wenda Atari iy’ubucuruzi ngo niyo izamuha amafaranga azamwubakira izindi, kariya ni agatonyanga mu Nyanja. Tom Close yakomeje avuga ko kuba umugore we yaba yarabyaye umwana hanze, ntago ari we wa mbere bibayeho yewe si na we waba uwa nyuma. Mu gutanga urugero yagize ati “wasanga n’abamwe mu bannyega Platini harimo abataha mu rugo bashyiriye abana babo ama biswi na bombo, mu bana batanu bashyiriye izo biswi harimo umwe wabo gusa.”

Amakuru avuga ko Platini ajya kumenya ko umwana arerana n’umugore we Atari uwe, yabibwiwe n’umusore wabyaranye n’umugore we, birarenga banajyana kwa muganga gupimisha uwo mwana koko basanga ari uw’uwo musore. Andi makuru avuga ko nyuma y’uko umugore amenye ko Platini yamumenye yahise aza mu rugo afata ibye aragenda kuri ubu bakaba batabana mu rugo, ariko muri bo bose nta n’umwe uragira icyo atangaza.

Inkuru Wasoma:  Rubanda batangiye kwikoma Yago ndetse na Sabin wa Isimbi tv ko ibibera muri miss Rwanda babizi| ntago bagize icyo bavuga nyuma y’ifungwa rya prince Kid.

Yakomeje avuga ko kuba bagabana inzu kandi ari n’inzu yo kubamo wenda Atari iy’ubucuruzi ngo niyo izamuha amafaranga azamwubakira izindi, kariya ni agatonyanga mu Nyanja. Tom Close yakomeje avuga ko kuba umugore we yaba yarabyaye umwana hanze, ntago ari we wa mbere bibayeho yewe si na we waba uwa nyuma. Mu gutanga urugero yagize ati “wasanga n’abamwe mu bannyega Platini harimo abataha mu rugo bashyiriye abana babo ama biswi na bombo, mu bana batanu bashyiriye izo biswi harimo umwe wabo gusa.”

Amakuru avuga ko Platini ajya kumenya ko umwana arerana n’umugore we Atari uwe, yabibwiwe n’umusore wabyaranye n’umugore we, birarenga banajyana kwa muganga gupimisha uwo mwana koko basanga ari uw’uwo musore. Andi makuru avuga ko nyuma y’uko umugore amenye ko Platini yamumenye yahise aza mu rugo afata ibye aragenda kuri ubu bakaba batabana mu rugo, ariko muri bo bose nta n’umwe uragira icyo atangaza.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved