banner

Tom Close n’umugore we Tricia binjiye mu wundi mwuga w’imyidagaduro mu Rwanda

Binyuze mu kigo ‘Iga Publishers’ gisanzwe gicuruza ibitabo bya Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close kikanayoborwa n’umugore we Niyonshuti Ange Tricia, umuhanzi Tom Close akaba n’umwanditsi w’ibitabo bigenewe abana we n’umugore we binjiye muri sinema aho bahereye kuri filime eshatu amaze kwandika. Aba basinyanye amasezerano na Zacu entertainment izwiho kuba ariyo itunganya filime zikomeye mu Rwanda.

Aya masezerano ni aya filime ya mbere Tom Close asinye, ya filime yatangaje ko ari ‘Action’ amaze igihe yaranditse. Yagize ati “Twasinyanye amasezerano na Zacu entertainment izobereye mubya sinema kuburyo bazadufasha gutunganya filime yacu. Ni filime ya ‘Action’ maze igihe nandika kandi nizeye ko izaba iri ku rwego rwiza.”

Yakomeje avuga ko iyi filime izaba irimo ibikenerwa byose kugira ngo ibe yashyirwa ku rwego mpuzamahanga, aho yavuze ko bafite abafatanyabikorwa batandukanye, nk’igihe bakeneye ibiturika bagomba kuzaba babifite ariko bafite n’ubushobozi bwo kubituritsa.

Inkuru Wasoma:  Yafashwe arimo gusambanya inka yemeza ko abikoze inshuro zirenze imwe

Tom Close yakomeje avuga ko iyi filime izaba irimo abakinnyi batandukanye kandi bafite amazina akomeye mu Rwanda. Ati “urebye nasanze hari abakinnyi benshi bafite impano, mfata icyemezo cyo gushyira itafari ryanjye mu bijyanye no gukora filime ahubwo ngo mbahe akazi. Ntekereza ko wenda nanjye igihe cyanjye nikigera, nta wamenya nzakina ariko kugeza ubu ntabwo nzakinamo.”

Tom Close yavuze ko ibirambuye kuri uyu mushinga azabivugaho mu minsi iri imbere. Uretse kuba umuganga, Tom Close kandi ni umuyobozi w’ikigo gishinzwe gutanga amaraso Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali).

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved