Tom Close yahishuye icyatumye we n’umugore we bemera kurera umwana watoraguwe i Nyagatare mu 2019

Dr Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close mu buhanzi, yagaragaje ko kwemera kurera umwana watoraguwe i Nyagatare ku muhanda ari uruhinja atari ibintu byizanye ahubwo ari umuhigo yahize akiri umwana. Yabigarutseho mu kiganiro yagiriye mu rusengero ‘City Light Foursquare Gospel Church Rwanda’ rwa Bishop Dr. Fidèle Masengo, aho yaganirizaga abari bitabiriye icyiswe Youth Connection.  Anitha Pendo yatangaje impamvu yicecekeye ku majwi y’ubusambanyi aherutse kumuvugwaho

Iki kiganiro yagitanze tariki 10 Werurwe 2023. Yashakaga kugaragaza ko iyo umuntu atekereje ikintu, ari we ugira uruhare kikabaho. Yatangiye agaragaza ukuntu akiri umwana hari ibintu yatekereje agomba kuzageraho mu buzima, kandi ubu akaba yishimira ko yamaze kubigeraho.

Ati “Nkiri umwana hagati y’imyaka umunani na 13, ibyo natekereje byose nabigezeho. Icya mbere navuze ko nzaba umuganga, gusa kumenyekana ntabwo ari ibintu nifuje. Ku myaka 13 nari nziko ngomba kuzagira urugo, nari nziko nzabyara abana batatu nkafata undi wa kane ndera.” Yakomeje avuga ko atangira gukundana na Niyonshuti Ange Tricia baje kurushinga tariki 30 Ugushyingo 2013, yamubwiye itariki bazakoreraho ubukwe akanamubwira abana bazabyara barimo n’uwo bazarera.

Inkuru Wasoma:  Umva uko Pazzo Dj Brianne yavuze ko yamufashije ubwo Social Mulla yari yamutereranye amwihakanye izuba riva.

Avuga ko igihe cyo kurera umwana yari yiyemeje kuzarera cyageze. Ati “Njya kwiyemeza kurera umwana, ariko bigume aha kuko abana banjye ntabwo babizi ko batavukana mu nda nifuza ko bazabimenya bakuze. Uwo mwana twamufashe madamu afite inda y’amezi atatu […]. Nafashe telefone, mbona kuri twitter Nyagatare batoraguye umwana mu bwiherero. Ibitaro bavugaga ko bamujyanyeho byayoborwaga n’umuntu twiganye.”

Yakomeje avuga ko icyo gihe nta mafaranga menshi yari afite, cyane ko yari afite ibihumbi 100 Frw yo guhaha ari nayo bacungiragaho. Yahamagaye wa muganga biganye amubaza iby’urwo ruhinja, ariko kuri iyo nshuro ntibyakunda. Ngo wa muganga hashize ibyumweru bibiri yaje kongera kumuhagara, amubwira ko hari umwana w’umuhungu watoraguwe ajya kumufata atyo. Tom Close n’umugore batangiye kurera uyu mwana muri Kamena 2019. Icyo gihe rwari uruhinja byakekwaga ko rufite amezi atatu. Tom Close ubu afite abana batanu barimo n’uwo arera. Barimo abahungu babiri n’abakobwa batatu. src:inyarwanda

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved