Tour du Rwanda: Umukinnyi w’umunyarwanda yahanwe bikomeye nyuma yo gukora amakosa adasanzwe

Umusore witwa Ngendahayo Jeremie ukinira May Stars yahawe igihano cyo gukurwa muri Tour du Rwanda, acibwa amande y’amafaranga angana n’ibihumbi 290 Frw ndetse akurwamo amanota 50 k’urutonde rw’umukino w’amagare ku Isi.

 

 

Amakuru avuga ko uyu musore yahanwe kubera ikosa yakoze ku munsi w’ejo ubwo bahagurukaga i Karongi berekeza i Rubavu mu gace ka kane k’iri siganwa, nyuma yo gukora amakosa akisunga imodoka ayifataho ngo imufashe kuruhuka kandi biba bitemewe muri iri siganwa.

Inkuru Wasoma:  Ibyo utamenye kuri Sadio Mane watabaye ikipe ya Senegal muri CAN.

 

 

Ubuyobozi bwa tekinike bwa Tour du Rwanda kandi bwatangaje ko mu itangwa ry’ibihembo nyuma ya Etape ya Karongi -Rubavu (93Km) habayemo kwibeshya hagahembwa Habteab Yohannes (BikeAid) nk’uwakoze Sprint neza mu gihe bagombaga guhemba Umunyarwanda, Munyaneza Didier bityo akaba agomba gusubizwa igihembo byihutirwa.

 

 

Kuri uyu wa Kane harakinwa agace gatanu aho abasiganwa barahaguruka i Musanze bajya mu Kinigi, kuri kilometero 13 zizamuka ndetse buri muntu arasiganwa ku giti cye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka