Ubutegetsi bwa Trump burateganya kugabanya abakozi bakora mu Rwego rw’Igihugu rw’Iperereza, CIA, no mu zindi nzego z’ubutasi muri gahunda ikomeje y’amavugurura muri guverinoma.
CIA irateganya gukuraho imyanya 1200, ndetse bikazakurirwa n’abandi bakozi babarirwa mu bihumbi bari mu nzego zitandukanye z’igihugu.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko bivugwa ko bamaze kumenyeshwa uwo mugambi. Umuyobozi Mukuru wa CIA, John Ratcliffe, yatangaje ko ayo mavugurura agamije kugira ngo uru rwego rurusheho gukora neza.
Muri Werurwe, CIA yari yatangaje ko igiye kwirukana abakozi bato benshi, ndetse mu kwezi kwari kwabanje yari yasheshe amasezerano y’abakozi benshi.