Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Amerika igiye kuva mu miryango mpuzamahanga myinshi no mu nzego z’Umuryango w’Abibumbye, kuko yakoraga mu buryo bunyuranyije n’inyungu z’igihugu cye.
Mu miryango 35 itari iya Loni n’inzego 31 za Loni Trump yashyize ku rutonde, harimo n’Amasezerano Ngenderwaho y’Umuryango w’Abibumbye ku Mihindagurikire y’Ibihe (UN Framework Convention on Climate Change), asobanurwa nk’inkingi ya mwamba y’amasezerano ajyanye no kubungabunga ikirere, akaba ari na yo masezerano shingiro y’amasezerano ya Paris yo mu 2015 ku mihindagurikire y’ibihe.
Amerika ntiyitabiriye inama mpuzamahanga iheruka y’Umuryango w’Abibumbye ku mihindagurikire y’ibihe yabaye umwaka ushize, ku nshuro ya mbere mu myaka isaga 30 ishize.
Amerika izava kandi mu Ishami rya Loni rishinzwe abagore (UN Women), rikora ku buringanire n’ubwuzuzanye bw’abagore no mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere ry’abaturage (UNFPA), Ishami rya Loni ryita ku bijyanye no kuboneza imbyaro n’ibijyanye n’ubuzima bw’ababyeyi n’abana.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yaragabanyije inkunga yageneraga UNFPA umwaka ushize.
Inyandiko ya Trump ivuga ko kuvana Amerika muri iyi miryango, bivuze ko igihugu cye kitazongera gutangamo inkunga.
Kuva yatangira manda ye ya kabiri umwaka ushize, Trump yashatse kugabanya cyane inkunga Leta Zunze Ubumwe za Amerika zageneraga Umuryango w’Abibumbye (UN), ahagarika uruhare rwa Amerika mu Ishami rya Loni rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu, akomeza guhagarika inkunga yagenerwaga Ishami rya Loni rishinzwe gufasha Abanya-Palestine ndetse ava no mu Ishami rya Loni rishinzwe Uburezi n’Umuco, UNESCO.
Yanatangaje kandi imigambi yo kuva mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima no mu masezerano ya Paris ajyanye n’imihindagurikire y’ibihe.
Izindi nzego ziri ku rutonde Amerika igomba kuvamo zirimo Inama y’Umuryango w’Abibumbye ku bucuruzi n’Iterambere, Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ingufu (International Energy Forum), Ishami rya Loni rishinzwe iyandikwa ry’intwaro na Komisiyo ya Loni ishinzwe kubaka amahoro.