Nyuma y’imyaka 11 u Burusiya bwambuwe uburenganzira bwo kuba umunyamuryango wa G8, Perezida wa Amerika, Donald Trump wakunze kunenga icyo cyemezo, yavuze ko byaba byiza icyo gihugu kiri mu bifite umutungo kamere mwinshi ku Isi, gisubiye muri uwo muryango.

 

G8, kuri ubu yabaye G7 nyuma y’uko u Burusiya bukuwemo, ni umuryango w’ibihugu biteye imbere birimo Canada, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buyapani, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

 

U Burusiya bwakuwe muri uwo muryango mu 2014 nyuma y’uko bushinjwe kugaba ibitero mu gace ka Crimea bugamije kukigarurira, nubwo abatuye ako gace baje gukora amatora ya kamarampaka, bagahitamo kujya ku Burusiya, igihugu n’ubundi cyahoranye ako gace kugera mu myaka ya 1953.

 

Perezida yavuze ko gukuramo u Burusiya byari ikosa, bityo ko ashyigikiye ko bugarurwa muri uwo muryango.

Ati “Nakwishimiye ko bagaruka. Ntekereza ko byari ikosa kubakuramo. Ikibazo si ugukunda cyangwa kwanga u Burusiya, mbere byahoze ari G8.”

 

Si ubwa mbere Trump avuze ku ngingo yo gusubiza u Burusiya muri G8, uretse ko byinshi mu bihugu by’u Burayi byakomeje kuyitera utwatsi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.