Umuhungu wa Perezida Donald Trump, Eric Trump, ari mu biganiro n’ibigo bitandukanye bigamije gushyira ku isoko inzoga yitiriwe se.
Iyi nzoga izaba iri mu bwoko bwa Vodka. Vodka yamamaye cyane mu Burusiya, ni inzoga iba irimo alcool iri ku gipimo kiri hagati ya 30% na 40%.
Eric Trump ateganya ko iyo nzoga ishobora kujya hanze nyuma y’amasezerano uruganda rwe, Eric Trump Wineries rwagirana n’ibindi bigo, ku buryo rwakoresha izina Trump mu masezerano yo kuyicuruza.
Uyu muhungu wa Trump yavuze ko yegerewe n’abantu benshi baganira kuri iki gitekerezo gusa kugeza ubu nta kintu kirava mu biganiro.
Si ubwa mbere igitekerezo cyo gushyira ku isoko Trump Vodka kibayeho. Mu 2005, bivugwa ko hari uburenganzira bwatanzwe bwo gucuruza inzoga ifite iryo zina.
Gusa nubwo yamamajwe cyane, ibikorwa byo kuyicuruza byahagaze mu 2011. Ntabwo Trump Vodka igaragara mu mitungo ya Donald Trump.
Trump amaze igihe yubakira ku izina afite muri politiki, akarishyira no mu bucuruzi. Yashoye mu bikorwa bitandukanye byitirirwa izina rye, harimo inkweto, ingofero, Bibiliya, amasaha n’ibindi.
Muri Nzeri umwaka ushize, Trump yashyize ku isoko amasaha afite agaciro k’ibihumbi 100$. Yashyize hanze kandi inkweto 1000 zamwitiriwe, Bibiliya igura 60$, imibavu n’ibindi.