Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashimagije umubano mwiza afitanye na mugenzi we uyobora u Burusiya, Vladimir Putin, aho yasobanuye ko ibiganiro bagiranye byerekana ko uyu muyobozi yifuza guhagarika intambara muri Ukraine.
Ibi yabigarutseho ku wa 22 Werurwe 2025, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, aho yagarutse ku mateka ya na Putin ndetse no ku ntambara ya Ukraine, agaragaza ko ari we muntu wenyine washobora guhagarika Putin.
Trump yavuze ko ari we muntu wenyine ufite ubushobozi bwo guhagarika intambara yo muri Ukraine cyane cyane kubera amateka meza afitanye na Perezida Putin hamwe na Perezida wa Ukraine.
Yagize ati “Ntabwo ntekereza ko hari undi muntu ku Isi ushobora guhagarika Putin, uretse njyewe kandi ngiye kumuhagarika. Twagiranye ibiganiro byiza kandi ndifuza kubona iyicwa ry’abantu rihagarara.”
Gusa Trump yatanze umuburo ko mu gihe ibiganiro byo guhagarika intambara bitakunda bishobora kugeza ku Ntambara ya Gatatu y’Isi.
Ariko yagaragaje ko kubera umubano mwiza afitanye n’aba bayobozi bombi bahanganye barimo Putin na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, nta kabuza intambara izahagarara.