banner

Trump yagaragaje ko ibiganiro bye na Putin bigeze aheza

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashimagije umubano mwiza afitanye na mugenzi we uyobora u Burusiya, Vladimir Putin, aho yasobanuye ko ibiganiro bagiranye byerekana ko uyu muyobozi yifuza guhagarika intambara muri Ukraine.

Ibi yabigarutseho ku wa 22 Werurwe 2025, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, aho yagarutse ku mateka ya na Putin ndetse no ku ntambara ya Ukraine, agaragaza ko ari we muntu wenyine washobora guhagarika Putin.

Trump yavuze ko ari we muntu wenyine ufite ubushobozi bwo guhagarika intambara yo muri Ukraine cyane cyane kubera amateka meza afitanye na Perezida Putin hamwe na Perezida wa Ukraine.

Inkuru Wasoma:  Umubiri wa Jean Lambert Gatare wagejejwe mu Rwanda

Yagize ati “Ntabwo ntekereza ko hari undi muntu ku Isi ushobora guhagarika Putin, uretse njyewe kandi ngiye kumuhagarika. Twagiranye ibiganiro byiza kandi ndifuza kubona iyicwa ry’abantu rihagarara.”

Gusa Trump yatanze umuburo ko mu gihe ibiganiro byo guhagarika intambara bitakunda bishobora kugeza ku Ntambara ya Gatatu y’Isi.

Ariko yagaragaje ko kubera umubano mwiza afitanye n’aba bayobozi bombi bahanganye barimo Putin na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, nta kabuza intambara izahagarara.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!