Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US), zabaye zihagaritse inkunga zateraga Ukraine mu bya gisirikare, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi muri White House mu kiganiro yagiranye na CBS News.

 

Ubuyobozi bwa US buravuga ko bubaye buhagaritse iyo nkunga, kugira ngo ibanze ivugururwe bityo ibashe gutanga igisubizo mu kurangiza intambara y’Uburusiya muri Ukraine.

 

US ni we muterankunga nyamukuru mu bya gisirikare kuri Ukraine, inkunga igizwe n’intwaro, ibikoresho n’imari kuva Uburusiya bwayishozaho intambara mu myaka itatu ishize.

 

Gusubika iyo nkunga bibaye mu gihe Perezida Trump yanenze mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, kuba yaravuze ko ibyo kurangiza intambara n’Uburusiya bitari ibya hafi aha.

 

Hagati aho Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Keir Starmer, yatangaje ko gahunda ngari bafite igamije gufasha Ukraine kurangiza intambara no kurinda igihugu kuvogerwa n’Uburusiya.

 

Ariko abayobozi b’Uburayi, nyuma y’inama yabaye ku Cyumweru, bavuze ko badashobora gutanga icyizere ko amahoro azagaruka muri Ukraine, hatabayeho inkunga ya US.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.