Perezida Donald Trump yanyomoje amakuru yashyizwe hanze na The New York Times, avuga ko umunyemari Elon Musk azitabira inama y’ibanga ku biro bya Minisiteri y’Ingabo ya Amerika (Pentagon) yiga ku ngamba zishobora kwifashishwa mu ntambara n’u Bushinwa.
Iki kinyamakuru cyavuze ko Musk usanzwe ari Umuyobozi w’Urwego rushinzwe kugabanya amafaranga leta ya Amerika ikoresha (DOGE), akaba n’Umuyobozi Mukuru w’ibigo bya Tesla, X na Space X n’ibindi, yari mu bagomba kwitabira iyo nama yagombaga kwiga ku buryo Amerika yahangana n’u Bushinwa mu gihe hatutumba intambara ihuza impande zombi.
The New York Times yatangaje ko umwe mu bayobozi ba Amerika utavuzwe izina yayibwiye ko Musk yagombaga guhabwa ububasha ku nyandiko z’ibanga n’andi makuru arimo ‘slides’ ziri hagati ya 20 na 30 zigaragaza ingamba z’uko Amerika yakwitwara.
Uwo muyobozi yabwiye icyo kinyamakuru ko iyo nama nto iraba yibanda cyane ku Bushinwa mu gihe abandi bemeje ko Musk arayitabira ariko ntibatangaza byinshi ku biraba bimugenza.
Wall Street Journal na yo yanditse inkuru ijya gusa n’iyo igaragaza ko Musk aragezwaho raporo y’ubushobozi bw’Ingabo za Amerika zirwanira mu mazi, n’ingamba Washington ifite ku bijyanye n’amakimbirane ashobora gututumba hagati ya Amerika n’u Bushinwa.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, ku mugoroba wo ku wa 20 Werurwe 2025 Trump yahakanye ayo makuru agaragaza ko ari ibihuha bidafite ishingiro.
Ati “Ni bya bihuha bya New York Times bigarutse. Mbega ikinyamakuru kitizewe cyataye agaciro! Bavuze amakuru atari yo ko Elon Musk aritabira inama ya Pentagon ngo ahabwe raporo ku ntambara ishobora gututuma hagati yacu n’u Bushinwa. Mbega ubucucu. U Bushinwa nta n’ubwo buri mu biravugwaho. Biteye isoni kubona ikinyamakuru nk’iki kitizewe gishobora guhimba ibinyoma nk’ibi. Muri make iriya nkuru ni ikinyoma cyambaye ubusa.”
Minisitiri w’Ingabo muri Amerika, Pete Hegseth, na we yahakanye ayo makuru ariko yemeza ko biteguye kwakira Musk muri Pentagon maze kuri X agira ati “Twishimiye kwakira Elon Musk muri Pentagon ariko ikinyoma cyongeye gushyirwa ahagaragara. Iyi nama ntabwo igamije kuganira ku Bushinwa ku bijyanye n’intambara. Ni inama ijyanye n’ihanga ry’udushya, uburyo bwo kukora neza n’ibindi. Ni inama izaba ari nziza cyane.”
Amerika n’u Bushinwa bikunze kutajya imbizi ku ngingo zitandukanye nk’ibihugu bihigana ubutwari umunsi ku wundi. Zirimo nko ku kwigenga kwa Taiwan, ibikorwa bya gisirikare mu Nyanja yo mu Majyepfo y’u Bushinwa, kutumvikana ku bucuruzi, guhangana mu ikoranabuhanga n’ibindi.