banner

Trump yahakanye iby’uko u Burusiya bushaka gutera OTAN

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahakanye ibiheruka gutangazwa na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, wavuze ko u Burusiya bushaka guhosha intambara muri Ukraine kugira ngo bwitegure gutera ibihugu byo mu muryango wa OTAN.

Ku wa 16 Gashyantare 2025, Trump yabwiye itangazamakuru ko atemerenya n’ibyo Perezida wa Ukraine avuga kuko yizera ko Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin, ashaka kurangiza intambara.

Ati “Bamaze igihe kinini barwana, barabikoze na mbere, bafite imbunda zikomeye. Batsinze Hitler ndetse na Napoleon, rero ndatekereza [Putin] ashaka kureka imirwano.”

U Burusiya bwagiye bwanga kenshi kugira amasezerano y’igihe gito yo guhagarika intambara muri Ukraine, ahubwo bugasaba ko habaho ubwumvikane bushingiye ku gukemura ikibazo ibihugu byombi bifitanye bihereye mu mizi.

Inkuru Wasoma:  Imfungwa zatorotse Gereza ya Bukavu

Ku rundi ruhande Zelensky we yumva ko u Burusiya bushaka kuba buhagaritse imirwano kugira ngo bubanze butoze igisirikare cyabwo, ubundi buzatere ibindi bihugu byo muri OTAN.

Ati “Bishobora kuba mu mpeshyi, wenda mbere yaho, cyangwa mu mpera z’impeshyi. Sinzi igihe azabikorera ariko bizaba.”

Abayobozi bo muri OTAN bagiye bagaragaza ko bahangayishijwe n’u Burusiya ko niburamuka butsinze intambara yo muri Ukraine, buzatera n’ibindi bihugu byo mu Burayi.

Ku rundi ruhande, Putin we avuga ko ibyo ari gutera abaturage babo ubwoba kuko u Burusiya nta gahunda bufite yo gutera ibihugu byo mu Burayi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!